AGEZWEHO

  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali – Soma inkuru...

Leta yasabwe kongera imbaraga mu gukurikirana abakomeje gusambanya abana

Yanditswe Jan, 05 2022 19:20 PM | 7,860 Views



Abaturage mu ngeri zitandukanye batangaje ko hakwiye kongerwa imbaraga mu gukurikirana abasambanya abana, kuko hari n'abatoroka bahunga ubutabera nyuma yo gukora iki cyaha.

Umwe mu bangavu ufite imyaka 17 y'amavuko, yatangarije RBA ko ubwo yari afite imyaka 15 yasambanyijwe na se umubyara akamutera inda, ubu aracyarwana n'ingaruka z'ihohoterwa yakorewe.

Urwego rw'igihugu rw'ubushinjacyaha RIB, rugaragaza ko mu myaka itatu ishize uhereye mu 2018, umubare w'abatawe muri yombi kubera ibyaha byo gusambanya abana no kubatera inda wageze ku bantu 13,485. 

 Abakurikiranyweho ibi byaha biyongereyeho abagera ku 1,897 ugereranije n'imyaka itatu yayibanjirije, abana b'abakobwa bahohotewe bo bagera ku 13,646.

Kimwe mu bikomeje gutera impungenge muri iki kibazo ni umubare w'abana b'abakobwa basambanywa n'ababyeyi babo cyangwa abandi bo mu miryango yabo. 

Uhereye 2018 Kugeza mu mpera z'ukwezi kwa Gatandatu umwaka ushize, habarurwaga abana b'abakobwa basaga 1,160  batewe inda muri ubwo buryo.

Aba bana b'abakobwa bavuga ko nyuma yo guterwa inda basigarana ibibazo byo guhabwa akato n'imiryango yabo, ibi bigatizwa umurindi n'uko akenshi ababahotera batoroka mu gihe haba hagitegerejwe ibizava mu bizamini bya ADN.

Abaturage mu ngeri zitandukanye harimo n'ababyeyi b'abo bana, bagaragaza ko amakimbirane yo mu miryango nayo abigiramo uruhare.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y'uburinganire n'iterambere ry’umuryango, Batamuriza Mireille avuga ko leta yahagurukiye iki kibazo.

Ku kibazo cy'abasambanya abana bagatoroka ubutabera, Umuvugizi w'ubushinjacyaha bw'u Rwanda Faustin Nkusi yavuze ko bitazabuza abahohotewe guhabwa ubutabera burimo n'indishyi z'akababaro.

Iyo inkiko zibahamije ibyaha zikemeza ko bagomba gutanga indishyi, zikurwa mu mitungo yabo  kabone n'iyo baba badahari.


Jean Paul Maniraho




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #