Yanditswe Dec, 30 2020 08:58 AM | 178,817 Views
Amafaranga asaga Miliyari 11 yo mu ngengo y'imari y'umwaka ushize ni yo leta y'u Rwanda yashoye mu bikorwa remezo birimo ubwanikiro, ubuhunikiro n'imashini zumisha imyaka byose bigera kuri 678 bikaba bigamije kugabanya umusaruro w'ubuhinzi utakara mbere yuko ugezwa ku isoko bityo bigafasha igihugu kugera ku ntego cyihaye yo kugabanya icyo gihombo bitarenze 2024.
Nshimiyimana Claude ni Perezida wa koperative ubumwe bugamije iterambere igizwe n'banyamuryango 608 bahinga ibigori kuri hegitari 120 mu Karere ka Kamonyi.
Ni bamwe mu bahinzi bafashijwe na Leta kubakirwa ubwanikiro bufite agaciro ka miliyoni 52 ku buryo yemeza ko ubu bwanikiro bugezweho bwatumye umusaruro wabo w'ibigori wumishwa neza ku buhehere bwa 13% bavuye ku buhehere bwa 18 & 20% ku buryo n'ikiguzi cyabyo cyazamutse cyane bagereranyije n'igihe batari babufite.
Gusa hari abahinzi b'imboga n'inyanya bavuga ko ikibazo cy'umusaruro utakara mbere yuko
ugezwa ku isoko ngo ni ikibazo kibakomereye.
Umuyobozi Mukuru Wungirije mu kigo cy'ubuhinzi n'ubworozi Dr. Bucagu Charles avuga ko mu mpera z'ukwezi kwa mbere no mu ntangiriro z'ukwa 2 ni bwo uyu musaruro mwishi utegenyijwe kuboneka uzatangira gusarurwa nyamara ngo ni mu gihe hazaba ari mu itumba ku buryo izasarurwa igitose.
Abaturage barasabwa kwifashisha ibyo bikorwa remezo bagabanya umusaruro utakara.
Impuguke mu birebana n'ubuhinzi akaba n'umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda Dr. Ukozehasi Celestin agira inama abahinzi kwirinda gukomeretsa imyaka igihe basarura, kwirinda gusarura imyaka iteze, kwanika no guhunika ahantu heza umusaruro wabo ndetse no kugirira isuku n'umusaruro ukomoka ku bworozi harimo n'amata
Asanga igihe ikigero cy'umusaruro utakara kizaba kigabanyijwe hakagombye no kwita ku gutunganya no kongerera agaciro uwo musaruro kugirango wongererwe igihe cyo kugezwa ku muguzi
Amafaranga asaga Miliyari 11 yo mu ngengo y'imari y'umwaka ushize wa 2019 ni yo leta y'u Rwanda yashoye mu bikorwa remezo birimo ubwanikiro, ubuhunikiro n'imashini zumisha imyaka.
Ibyo bikorwa remezo byose bigera kuri 678 bikaba bigamije kugabanya umusaruro w'ubuhinzi utakara mbere yuko ugezwa ku isoko bityo bigafasha igihugu kugera ku ntego cyihaye yo kugabanya icyo gihombo bitarenze 2024.
Kugeza ubu umusaruro w'ibigori wangirika utaragezwa ku isoko uri ku kigero cya 21.5% mu gihe intego igihugu gifite ari uko bitarenze 2024, byaba bigeze ku kigero cya 13.3%
Umusaruro w'ibishyimbo wangirika utaragera ku muguzi nawo uri kuri 12.2% mugihe intego ari uko icyo kigero cyaba cyaragabanutse kikagera kuri 7.5% bitarenze 2024.
Imibare igaragazwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi , yerekana ko muri uyu mwaka wa 2020, ubuhinzi bwinjirije igihugu miliyoni 419 z’amadorali ya Amerika, ni ukuvuga akabakaba miriyari 419 mu mafaranga y’u Rwanda.
Bosco KWIZERA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru