AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Leta imaze kwigomwa Miliyari 87Frw ngo ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli bidatumbagira cyane

Yanditswe Dec, 04 2022 18:07 PM | 205,813 Views



Ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagumishijwe uko byari bisanzwe nyuma y'isuzuma ryakozwe ry'uko ibiciro bihagaze ku isoko mpuzamahanga.

Ministiri w'Ibikorwaremezo Dr. Nsabimana Erneste agaragaza ko harimo n’uruhare rwa nkunganire ya leta kugirango ibi biciro by'ibikomoka kuri peteroli bidakomeza kuzamuka. Minisitiri yatangaje ko kuva mu kwezi kwa gatanu kwa 2021 leta imaze kwigomwa asaga miliyari 87Frw ndetse kuri ubu ikaba yigomwe miliyari 4.4Frw kugirango ibiciro bigume uko byari biri mu kwezi kwa 12 ndetse n'ukwa mbere k'umwaka utaha wa 2023.

Minisitiri avuga ko kugirango nibura ibikomoka kuri Peteroli byatumijwe bigere mu Rwanda bitwara nibura amezi abiri ari nayo mpamvu ibiciro bivugururwa buri meze abiri.

Zimwe mu mpamvu zitera kuzamuka kw'ibiciro harimo gahunda ibihugu bicukura peteroli bihuriye mu muryango wa OPEC ufiite icyicaro i Vienne muri Autriche biba byashyizeho. Ikindi kintu kandi cyatumye ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli byiyongera cyane muri iki gihe, ni intambara y'Uburusiya na Ukraine yatumye Uburusiya nka kimwe mu bihugu bicukura peteroli gifatirwa ibihano ku bicuruzwa byacyo.

Minisitiri Erneste avuga ko impamvu ziba zatumye ibiciro byiyongera nta bubasha baba bafite bwo kugira icyo bazikoraho uretse kuba bakwigomwa imisoro imwe n'imwe kugirango abaturage batagerwaho n'ingaruka zabyo.

Minisitiri kandi yasobanuye ko impamvu izamuka ry'ibikomoka kuri peteroli rigira ingaruka ku buzima bwose muri rusange ari uko ikoresha mu bwikorezi, aho byaba ubuhinzi cyangwa urundi rwego byanze bikunze rukenera ibikomoka kuri peteroli mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Minisitiri w’ibikorwaremezo kandi avuga ko kuba u Rwanda rwemeye kwigomwa imisoro ngo ibiciro bidatumbagira, bituma nta rwitwazo na rumwe rwatuma abacuruzi bazamura ibico by’ibindi bicuruzwa by'umwihariko mu mpera z'umwaka n'iminsi mikuru iwusoza.


Soma itangazo ry'Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ku biciro by'ibikomoka kuri peteroli




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama