Yanditswe Jun, 13 2020 09:54 AM | 48,624 Views
Abayoboke
b'amadini n'amatorero baravuga ko urukumbuzi rwo kongera guteranira mu nsengero
ari rwose. Ni mu gihe Leta y'u Rwanda ibizeza ko iri gukorana n'abayobozi b'aya
madini n'amatorero ngo bashake umuti w'iki kibazo.
Amezi arenga atatu arashize insengero n'amadini bihagaritswe ku bw'icyorezo COVID19. Abayoboke b'aya madini n'amatorero bavuga ko nubwo bumva neza impamvu yo kudateranira mu ruhame ngo urukumbuzi ngo ni rwose.
Uru rukumbuzi aba bayoboke bafite ababayobora bararwumva cyane, banaherutse kwandikira ibiro bya Minisitiri w'intebe basaba ko bafungurirwa bakongera guterana.
Ibyo kongera kugaragara kw'abarwayi ba COVID19 ntibyahagaritse ibiganiro, abagize iri huriro bahuye na bamwe mu bagize Guverinoma baganira ku cyakorwa.
Umukuru w'Urwego rushinzwe Imiyoborere (RGB), yavuze ko gufungura ahasengerwa bidahita bikorwa bitewe n’uko icyorezo kigihari, aho bigaragarira no mu mibare mishya y’abacyandura.
Gusa ruvuga ko rukomeje gufatanya n'abayobozi b'amadini n'amatorero mu myiteguro y'uburyo igihe n'ikigera cyo kongera guterana mu ruhame bizakorwamo neza hubahirizwa amabwiriza yo gusenga hanirindwa COVID19. Ni ibikorwa birimo kunoza neza uburyo hashakwa ibikoresho bizifashishwa, ubukangurambaga ku bayoboke n'ibindi byose bizafasha aba bayoboke gusenga banirinda icyorezo cya COVID19.
Inkuru irambuye mu mashusho
Paul RUTIKANGA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru