Yanditswe Dec, 16 2020 08:18 AM | 82,001 Views
Urwego Ngenzuramikorere (RURA)
ruratangaza ko n'ubwo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zizatwara
50% by'abo zari zisanzwe zitwara ibiciro bizaguma uko byari bimeze. Ni mu gihe
ba nyiri imodoka zitwara abagenzi bo bavuga ko ibiciro nibiramuka bitongerewe
bahura n'igihombo.
Ku munsi wa mbere wo kubahiriza ingamba nshya zivuguruwe zo kwirinda icyorezi cya Covid19, hirya no hino mu Mujyi wa Kigali haragaragara isura itandukanye n’iyari isanzwe, abenshi mu baturage barubahiriza ngamba zo kwirinda.
Ku rundi ruhande ariko hari abadohotse kuri izi ngamba urugero ni nk’aho usanga kandagirukarabe zidaherukamo amazi, ahandi ugasanga abantu bicaye begeranye, abandi batambaye agapfukamunwa
Inama y'abaminisitiri yateranye ku wa mbere kandi yemeje ko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zizajya zitwara 50% by'abo zari zisanzwe zitwara mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry'icyorezo cya covid19.
Ni icyemezo abagenzi bavuga ko ari cyiza ariko bagakeka ko ibiciro by'ingendo bishobora kwiyongera.
Bamwe mu batwara ibinyabiziga bavuga ko izi ngamba ziramutse zikomeje kubahirizwa ibiciro by'ingendo ntibivugururwe byabateza igihombo.
Ku rundi ruhande ariko hari aho gutwara abagenzi birimo gukorwa hubahirizwa 50% ariko hazamuwe ibiciro abagenda muri izi modoka bemeza ko nta kundi byagenda bagomba kuyatanga.
Gusa Umuyobozi ushinzwe ubwikorezi muri RURA Antony Kulamba avuga ko n'ubwo uburyo bwo gutwara abagenzi mu modoka rusange bwavuguruwe, ibiciro byo ntibizavugururwa n'uzabivugurura azaba anyuranyije n'amategeko.
Ati “Ibiciro biraguma uko byari biri nta kiri buhinduke, birumvikana gutwara 50% ni igihombo ariko leta yiteguye gutanga ingoboka izunganira ibyo bihombo byose. Tubivuge tubisubiremo, kuzamura ibiciro ntibyemewe uwaba yabizamuye yaba yakoze amakosa.”
Urwego ngenzuramikorere ruvuga ko guhera tariki ya mbere z'ukwezi gutaha ari bwo ba nyiri imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bazatangira guhabwa iyo ngoboka ishobora kuzaba ari amafaranga ndetse na lisansi.
Uretse gutwara abagenzi rusange hubahirizwa 50% inama y'abaminisitiri yemeje ko ingendo zizajya zihagarara saa tatu z'ijoro. Guhera tariki ya 22 Ukuboza zikazajya zihagarara saa mbiri z’ijoro.
MBABAZI Dorothy
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
1 hour
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
2 hours
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
2 hours
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru