Yanditswe Mar, 28 2020 07:53 AM | 40,453 Views
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase avuga ko Leta igiye gutanga ubufasha ku batishoboye muri ibi bihe u Rwanda ruhanganye n'icyorezo cya COVID19.
Yavuze ko hatangwa ibiribwa n'ibindi bikoresho by' ibanze; aho bitangwa na Komite ziri ku Mudugudu no ku Kagari; iz'umurenge zikazunganira.
Ibi bije nyuma y'aho Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu ijambo yaraye agejeje ku Banyarwanda rirebana n'iki cyorezo yavuze ko Leta igiye gutanga ubufasha ku batishoboye.
Yagize ati "Tuzi neza ko ibi bihe bitoroshye. Byahungabanyije imibireho by’Abanyarwanda benshi, ndetse mu Gihugu hose.Turabasaba rero ko mwihangana. Turatera intambwe nziza, ntabwo dukwiye gutezuka. Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifashe Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye.Ingamba zarafashwe, n’izindi zizafatwa, kugira ngo abikorera bubake uburyo bakomeza gukora muri ibi bihe. Inzego zitandukanye zirategura uburyo abatishoboye bafashwa. Hasigaye kubyihutisha."
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter, Minisitiri Prof Shyaka, yavuze ko ko bitangwa ku rugo ku rundi, bityo hubahirizwa ingamba zo kwirinda koronavirusi.
Ati "Turifashisha kandi ba Mutwarasibo, dore ko banazi ingo z'abagenerwabikorwa. Aho bikenewe bunganirwa n'izindi nyangamugayo zituye aho.Ibyakiriwe biremezwa."
Minisitiri Shyaka avuga kandi ko ubufasha bwa Leta busanzwe buhabwa abatishoboye (nka VUP), bukomeza kandi bwihutishwe.
Yanavuze ko abaturage bashaka ubwabo kugoboka abandi, babimenyesha ubuyobozi bw'ibanze bubegereye kugira ngo hirindwe akajagari n'akavuyo. Ati "Za komite zavuzwe ni zo zibigeza ku bo bigenewe."
Jean-Claude NDAYISHIMYE
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru