Yanditswe Aug, 05 2019 08:39 AM | 6,024 Views
Nyuma y'umwaka umwe n'igice mu Rwanda hatangiye Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, dosiye zisaga ibihumbi 5700 zimaze gukorwa, bikaba byaragabanije amadevise yasohokaga mu gihugu bajya gupimisha izi dosiye mu bihugu by’amahanga.
Serivise zitangwa n'iyi Laboratwari y'igihugu harimo gutanga ibimenyetso bya gihanga ku byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, gusuzuma imibiri y’abitabye Imana, gupima inyandiko mpimbano n’ ibyashobora guhungabanya umuntu bikamuviramo urupfu n'igihe yarozwe, guhuza umuntu n'ahabereye icyaha cyangwa abo bafitanye amasano ya hafi hifashishijwe uturemangingo,kumenya ingano ya alcohol iri mu mubiri ndetse no gupima no guhuza ibimenyetso bigendanye n'imbunda n'amasasu.
Bamwe mu baturage bakenera izi serivisi bavuga ko zabafashije kuko bakeneraga kujya kuzikoresha hanze bikabatwara amafaranga cyangwa bigatera amakimbirane mu miryango kubera kutamenya ukuri.
Ntamunoza Jean Damascene wo mu Karere ka Gatsibo yagize ati “Bafashe umusururu bashigishe bawushyira ahantu abantu bawunyweyeh bafatwa n’indwara barannya bakaruka bakaribwa cyane twaje gusuzumisha ngo turebe nyir’izina ikibazo cyabiteye cyangwa niba ari icyorezo runanga cyangwa niba ubwo bushera barabwanduje, bizatuma ibintu bijyanye n’amagambo no kubeshyera umuntu ngo ni we waburoze bivaho.”
Ndabikunze Deogratias, umukozi mu rukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe we yagize ati “Iyo dosiye twazanye barahakana ko inyandiko ziriho zitasinywe n’uwo tuje gukorera, byatanze umusaruro kuko mbere byajyaga gukoreshwa hanze nkatwe bo mu rukiko byari kuzasaba igihe kirekire urubanza rukaba rwatinda ariko muri make birafasha ubutabera n’Abanyarwanda muri rusange ikiza cy’iki kigo gifasha ubutabera n’Abanyarwanda muri rusange.”
Ubuyobozi bwa Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera buvuga ko mu mwaka umwe n'igice bamaze kwakira dosiye zisaga 5700 zashoboraga kujya gupimishwa mu bihugu by'amahanga Leta ikahatakariza amafaranga.
Umuyobozi w'agashami gashinzwe gupima amarozi n'ingano ya alcohol iri mu maraso miri iyi Laboratwari, CIP Samvura Jean Pierre avuga ko ababagana baba bakeneye serivise zitandukanye kandi bakazibona mu gihe bikaba byaratanze umusaruro ku gihugu.
Ati “Wenda mfate nk’urugero rwa serivisi imwe abantu benshi barikwitabira cyane serivise ya AND mbere Leta yo herezaga ibintu hanze mu budage no mu bindi bihugu bitandukanye ntitwashoboraga kuba twarenza amadosiye 200 ku mwaka, ariko ubu tumaze kurenza amadosiye 800 bivuze ko dosiye zikubye kane ni inyungu ikomeye kuko ni twebwe Abanyarwanda tubyikorera ibimenyetso ni iby’Abanyarwanda tubibitse iwacu mu Rwanda n’ahandi mu zindi serivisi ni ko bimeze. Guhohotera umwana ntiwabibara mu mafaranga ngo bikunde niba dupimye DNA amafaranga agenda kuri icyo gikorwa ni 26,7032 ntabwo ari menshi ugereranije no kumenya umuntu watwangirije umwana.”
Mu kwezi kwa Gatatu umwaka wa 2018 ni bwo Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera yatangiye gukora, kugeza ubu dosiye ibihumbi 5710 ni zo imaze kwakira zigasizumwa izindi zigapimwa .
Jean Paul TURATSINZE
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru