AGEZWEHO

  • Nyakinama: Hagiye gutangwa Impamyabumenye ku bofisiye bakuru 48 baharangije – Soma inkuru...
  • General James Kabarebe yasuye Ingabo z'u Rwanda ziri muri Centrafrique – Soma inkuru...

Kwita Izina: Mu Kinigi hatangiye imurikabikorwa ry'ibikorerwa mu Rwanda

Yanditswe Sep, 01 2022 17:34 PM | 170,416 Views



Mu Kinigi ahateganyijwe kubera ibirori byo kwita izina abana b'ingagi kuwa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022, harimo kubera imurikabikorwa ryibanda ku bikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) birimo imitako, imyenda, ikawa ihingwa mu Rwanda n'ibindi . 

Ni igikorwa kibaye ku nshuro ya mbere kuva umuhango wo Kwita Izina abana b'ingagi watangira kikabera mu kinigi. Abitariye iri murikabikorwa baturutse mu turere dutandukanye bavuga ko iki gikorwa kizatuma ibyo bakora birushaho kumenyakana Kandi bikagurwa ku bwinshi kuko aho bimurikirwa hahurira abantu benshi barimo abaza gusura ingagi.

Ubuyobozi bw'akarere ka Musanze buvuga ko gushyiraho gahunda yo kumurika ibintu bikenerwa na bamukerarugendo kandi byakorewe mu Rwanda, byakozwe mu rwego rwo guha amahirwe abamurika yo kwereka abantu benshi ibyo bakora mu gihe gito barimo n'abaturiye Pariki y'Igihugu y'Ibirunga.

Bitagenyijweko iri murikabikorwa rizarangira tariki ya 11 Nzeri ryitabiriwe n'abagera kuri 27 bakora ibikorwa bitandukanye.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD

Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi

Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto

Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo

Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove

Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo

Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana

Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw&rsqu