AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kwishyura moto hakoreshejwe kashi mu Mujyi wa Kigali bigiye kuba amateka

Yanditswe Aug, 06 2020 11:18 AM | 84,717 Views



Urwego Ngenzuramikorere RURA ndetse na Polisi y’u Rwanda baratangaza ko guhera tariki 15 Kanama 2020 nta muntu n'umwe uzemererwa gutwara umugenzi kuri moto idafite imashini ibara uburebure bw’urugendo izwi nka Mubazi.

Bamwe mu bamotari ariko batangaza ka batishimira uko bazihabwa ndetse ntibanahugurwe ku mikorere yazo,ibi bituma hari abahitamo kutazikoresha.

RURA ivuga ko iyi gahunda imaze igihe itegurwa harimo no gutegurwa abarebwa na yo. Biteganijwe  ko iyi  gahunda izagezwa mu gihugu hose, icyakora ku ikubitiro izatangirira ku batwara abagenzi kuri moto bakorera mu Mujyi wa Kigali.i

Izi mubazi kandi zikazatangirana n’ibiciro bishya aho kuva ku urugendo rutangiye kugeza ku bilometero 2 ari amafaranga 300, nyuma uko urugendo rukomeza umugenzi akazajya yishyura 133 kuri buri kilometero

Ku rundi ruhande ariko bamwe mu bamotari  barebwa n’iyi gahunda, banasanzwe batunze izi mubazi, bagaragaza ibibazo bitandukanye batezwa na zo  harimo no kuba hari abagenzi  bagaragaza ko ibiciro zerekana biri hejuru.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busaba abagenzi korohereza abamotari kuko kwishyura hakoresheje ikoranabuhanga biri no mu bibafasha kwirinda icyorezo COVID19.

Ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda rizakurikiranwa n’Umujyi wa Kigali,RURA ndetse na Polisi.

Umumotari uzajya uhabwa mubazi azajya ayishyura mu gihe cy’imyaka ibiri, ku mafaranga akoreye haveho 10.5 akajya kuri konti y’ikigo cyayimuhaye nk’inyishyu ya mubazi.

Mu Rwanda habarurwa moto zitwara abagenzi ibihumbi 46 kugeza ubu moto ibihumbi 19500 ni zo zikoresha mubazi


Danton GASIGWA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage