Yanditswe Oct, 05 2020 08:17 AM | 72,739 Views
Abakoresha ubwisungane mu kwivuza mutuelle de santé,
barahamya ko ikoranabuhanga mu myishyurire ryoroheje uburyo bwo gutanga
imisanzu kuko batagitinda mu gushaka serivisi bishyuriraho.
Gusa ngo haracyari imbogamizi zishingiye ku myumvire kuko hari abagitegereza kwivuza ari uko barwaye. Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB cyemeza ko urugero rw’ubwitabire mu kwishyra imisanzu rushimishije ugereranyije n'umwaka ushize.
N'ubwo hari abatinda kwishyura imisanzu y'ubwisungane mu kwivuza bitwaza ubushobozi buke cyangwa butabonekera igihe muri ibi bihe bya Covid 19, hakaba n’abanenga imitangire ya serivisi ishobora guca intege abatanga imisanzu, abenshi bahuriza ku kwishimira akamaro ka mituweli, bakanishimira uburyo bw’imyishyurire hifashishijwe ikoranabuhanga ryatumye birinda ingaruka zo guhererekanya amafaranga.
Ku rundi ruhande ariko, hari abasanga uburyo bwo kwishyura bahita bivuza ari byiza, ariko bagasanga hari abashobora kubyitwaza ntibishyure kare kubera ko nta gihe ntarengwa bahawe, bikadindiza ubwiyongere bw'imisazu y’ubwisungane mu kwivuza.
Ku ruhande rw'amavuriro atanga serivisi zishingiye ku bafashe ubwisungane mu kwivuza, bemeza ko ikoranabuhanga ryafashije abaturage, ariko na none ngo kuba nta gihe ntarengwa cyo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza(deadline) cyatanzwe, ngo bishobra kuba imbogamizi kuri bamwe ku bwitabire.
RSSB ivuga ko n'ubwo igipimo cy'ubwisungane mu kwivuza kitazamutse cyane, ngo imibare ihagaze neza ugereranyije n’imyaka yashize iki gihe, cyane ko n’ikoranabuhanga ryari rimaze kumenyerwa mu kwishyura imisanzu.
Itegeko rigenga ubwisungane mu kwivuza, rivuga ko umuntu wishyuye umusanzu ahita atangira kwivuza, uwishyurira umuryango akemererwa kwivuza ari uko nibuze yishyuye 75%, kugeza mu kwezi kwa 12 k’uwo mwaka yishyuriye.
Imibare yashyizwe ahagaragara mu mpera z'ukwezi gushize kwa 9 n'ikigo cy'ubwiteganyirize mu Rwanda igaragaza ko igipimo cy'ubwisungane mu kwivuza mu Rwanda gikabakaba 78.6%. Uturere 5 ari two Gisagara, Gakenke Nyaruguru, Nyamagabe na Rugango, tuza mu myanya ya mbere mu kwishyura mituweli, na ho uturere twa Kicukiro, Nyarugenge, Rutsiro, gasabo na Rubavu tukaza ku myanya ya nyuma.
John BICAMUMPAKA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru