AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Kwirinda Coronavirus ahahurira abantu benshi biracyari hasi

Yanditswe Mar, 07 2020 08:15 AM | 19,825 Views



Mu gihe Isi yugarijwe muri iki gihe na Virus ya corona imaze kwica ababarirwa mu bihumbi, u Rwanda rukomeje gukaza ingamba zigamije gukumira iyi virusi, icyakora mu bice bimwe bimwe cyane cyane ibihuriramo abantu benshi bisa n'aho nta kirakorwa cyane ku buryo abahahurira basaba inzego bireba kuhashyira ibikoresho by’isuku.

Ihuriro rya benshi, Gare ya Nyabugogo umubare ni munini w’abava n’aberekeza mu bice byose bigize u Rwanda. Habimana Jean Claude ageze muri iyi gare aturutse mu Ntara y’Iburasirazuba, urugendo rwe rukomereje mu Ntara y’Iburengerazuba, mu gihe cy’amasaha atatu amaze muri iyi gare amaze gusuhuza abantu nibura 10, intoki ze ngo ziheruka amazi mu gitondo cya kare ubwo yiteguraga uru rugendo.

Habimana Jean Claude n’abandi Banyarwanda bagenda mu bice bihuriramo abantu benshi barasaba ko ibikoresho by’isuku byakwegerezwa aha hantu.

Yagize ati “Ntabwo nakarabye kuko nta mazi nahabonye mbese urumva ko ari imbogamizi ikomeye cyane.''

Na ho Mugisha Jean Paul ati “Icyo dusaba ni uko ibikoresho by'isuku byakwiyongera bikaba byinshi kugira ngo abantu aho bageze hose babashe gukaraba.''

Mu kiliziya, mu misigiti no mu nsengero ni ahandi hahurira imbaga y’abantu benshi. Abahateranira bavuga ko zimwe muri gahunda zihakorerwa zishobora guha icyuho iyi virusi mu gihe bidahagaritswe vuba.

Mahame Janvier twasanze kuri Kiliziya ya Regina Pacis yagize ati ’’Ukurikije uko umuco nyarwanda umeze, tumenyereye guhura tugasuhuzanya, duhana ibiganza abandi bagahoberana. Rero nk’abantu bakuriye muri uwo muco biragoye kuba kiriya cyorezo kiramutse kibagezemo cyahita gisya kitanzitse.’’

Padiri Ntagungira Jean Bosco ahagaze imbere ya kiliziya nini cyane ayobora ya Regina Pacis i Remera mu Mujyi wa Kigali ishobora kwakira abakristu ibihumbi 3 icya rimwe, aragaruka ku ngamba bafite zo gufasha izi ntama z’Imana baragiye kwirinda virusi ya Corona.

Yagize ati ’’Amazi y’umugisha aba ari ku muryango wa Kiliziya umuntu akoresha yinjiye cyangwa asohotse twayakuyeho. Ikindi rero duteganya nuko guhana amahoro ngira ngo murabizi duhana mahoro tugasuhuzanya ibyo nabyo turateganya kubabwira bikavaho ku cyumweru ntabwo bazahana amahoro mu kiganza bazahana amahoro mu maso gusa.’’

Icyakora Padiri Ntagungira Jean Bosco agaragaza ko hakiri imbogamizi mu gushaka uburyo abagiye kwinjira mu kiliziya babanza gukaraba intoki.

Yunzemo ati ’’Muri buri misa tuba dufitemo abakristo nibura ibihumbi 3 kumva ko twababonera uburyo bwo gukaraba bwihuse kandi binjira vuba byaturushya kuko baba bagomba kwinjira misa yindi ivuyemo icyo tubasaba ni uko buri wese yakwinjira twa dutambaro ashobora kwihanaguza.’’

Ushinzwe igenamigambi n’ubukungu mu Muryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa avuga ko ibyanditse muri koloan bisaba guhunga urwaye ibibembe nkuko wahunga intare kuri bo ngo icyorezo ni icyo kugendera kure, bashingiye kuri izi nyigisho ziri mu bitabo bitagatifu ngo bahagurukiye guhangana n’iyi virusi ya corona basaba abayoboke babo kwitwararika.

Ati ’’Ubu noneho rero twatangiye ingamba, ubu tuvugana hamaze gutangwa umurongo ko ku misigiti yose hashyirwaho bwo gukaraba mbere yo kwinjira hagashyirwaho ya masabune ashinzwe kwica microbe mu buryo budasanzwe ibyo byatangiye gukorwa. Ndetse no mu butumwa twahaye abayisilamu ibyo twabibasabye ubu biri gushyirwa mu bikorwa.’’

Virusi ya Corona ikomeje gushegesha isi itwara abayituye ndetse inadinsiza ubukungu nko ku mugabane wa Afurika iki cyorezo kimaze gufata abantu 29.

Ni mugihe ku rwego rw'isi, imibare y'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima igaragaza ko abantu barenga ibihumbi 100 na 200 aribo bamaze kwandura naho abarenga 3400 bamaze gupfa.


Inkuru irambuye mu mashusho

Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu