Yanditswe Jun, 15 2020 07:52 AM | 25,138 Views
Bamwe mu bageze mu zabukuru bavuga ko bahagurukiye kwirinda icyorezo cya COvid 19 kugira ngo kitabatwara ubuzima.
Umuryango w' abibumbye uvuga ko abageze mu zabukuru ari bamwe mu bibasirwa cyane na COvid 19,bityo bakaba bagomba kwitabwaho barindwa kwandura icyo cyorezo.
Abageze mu zabukuru
19,abenshi muri bo batakigira imiryango yabo, nibo bitabwaho n' abihaye Imana
mu kigo Saint Vincent de Paul giherereye mu Nzove mu Karere ka Nyarugenge .
Mu gihe isi muri rusange ndetse n'u Rwanda bikomeje guhangana n' icyorezo cya Covid 19, aba bageze mu zabukuru bafite hejuru y’ imyaka 70 y’ amavuko bavuga ko bamenye amakuru ajyanye n' icyo cyorezo bituma bafata ingamba zo kukirinda.
Uretse
abageze mu zabukuru bo mu bigo byihariye bibitaho, abakiba mu miryango
yabo nabo bavuga ko bakajije ingamba zo kwirinda Covid 19.
Soeur
Theodora Uwimana uyobora ikigo cy’
abageze mu zabukuru Saint Vincent de Paul avuga ko zimwe mu ngamba bafashe zo
kurinda ababa muri iki kigo harimo no kubarinda guhura n’ abo hanze kugirango
batandura icyo cyorezo nubwo ngo byagize ingaruka ku
bushobozi bw’ iki kigo.
Ati "Twajyaga gufashwa n’ abagiraneza bakaza kudusura, bakadufasha mu bikoresho binyuranye ndetse n’ ibiribwa.aho iki cyorezo kiziye, nta muntu wemerewe kwinjira hano, ahandi twakuraga ibatunga naho habaye ikibazo, ibi bituma abo twitaho, uko babagaho byarahindutse ariko turabihanganisha tukababwira ko iki cyorezo kizagabanuka, ubukungu bw’ igihugu bukiyongera."
Umuryango w’ abibumbye uvuga ko nubwo ibyiciro byose by’ abantu bishobora kwandura COvid 19, abageze mu zabukuru ngo nibo bafite ibyago byinshi byo kuzahazwa nayo ndetse bikabaviramo n’ urupfu. Uyu muryango uvuga ko 66% by’ abarengeje imyaka 70 y’ amavuko baba bafite byibura imwe mu ndwara zitandura cg izandura zizahaza abantu cyane, ibyo bikabongerera ibyago byo guhitanwa na COvid 19 nkuko bitangazwa n' umunyamabanga mukuru wa Lonu, Antonio Guterres.
Ati "Icyorezo cya COvid 19 gikomeje gutera ubwoba no gushyira mu kaga ubuzima bw’ abageze mu zabukuru hirya no hino kw’ isi. Abicwa cyane n' icyo cyorezo ni abageze mu zabukuru, mu barengeje imyaka 80, abazira icyo cyorezo bikubye inshuro 5 ugereranije no mu bindi byicir. Uretse ingaruka icyo cyorezo kigira ku buzima bwabo,gikomeje gutuma barushaho kwibasirwa n’ ubukene, guhabwa akato ndetse no kutitabwaho. Ibi biba cyane ku bageze mu zabukuru bo mu bihugu biri mu nzira y’ amajyambere. Ni ngombwa ko dushyira imbaraga mu kwita ku bageze mu zabukuru muri ibi bihe."
Umuryango w’ abibumbye uvuga ko hagati y’ umwaka wa 2019 na 2030 biteganijwe ko kw’ isi, umubare w’abageze mu zabukuru bafite hejuru y’ imyaka 60 y’amavuko uziyongera ku kigero cya 38%, ukava ku bageze mu zabukuru miliyari 1 ikagera ku bageze mu zabukuru miliyari 1 na miliyoni 400.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru