AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Kwirinda COVID19 byifashe bite mu nkengero za Kigali?

Yanditswe Jan, 13 2021 13:18 PM | 1,354 Views



Bamwe mu baturage batuye mu nkengero z’Umujyi wa Kigali baravuga ko igihe cyose bagenzi babo bakomeza gukerensa ingamba zijyanye no kurwanya icyorezo cya Covid19.

Ibi biraterwa nuko hari bamwe bagifite imyumvire yo hasi yo kumva ko icyorezo cya COVID19 ari indwara y'abanyamujyi bakirengagiza amabwiriza yashyizweho yo kukirwanya.

Umurenge wa Shyorongi w'Akarere ka Rulindo  uhana imbibi n'Umujyi wa Kigali, usanga abaturage bagenda mu muhanda bamwe nta gapfukamunwa bambaye  abafatanye, abicaye ku mihanda bakina amakarita ndetse na kandagira ukarabe imbere y'amaduka zitabamo amazi.

Ibi kandi bigaragarira no muri bimwe mu bice by'akarere ka Kamonyi.

Bamwe bavuga ko kutubahiriza aya mabwiriza bumva ko icyorezo cya COVID19 ari indwara y'abanyamujyi, abandi bakanenga imyumvire nk'iyi yo hasi.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko batazihanganira umuntu wese urenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19.

Kubera ubukana bw'icyorezo cya COVID19 ingendo hagati y'uturere n'uturere n'umujyi wa Kigali zirabujijwe. Gusa iyo ugeze mu turere usanga hari abaturage baca mu nzira zitemewe n'amategeko bakajya mu tundi turere tw'intara  ndetse n'Umujyi wa Kigali.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama