Yanditswe Jan, 13 2021 13:18 PM | 1,354 Views
Bamwe
mu baturage batuye mu nkengero z’Umujyi wa Kigali baravuga ko igihe cyose
bagenzi babo bakomeza gukerensa ingamba zijyanye no kurwanya icyorezo cya
Covid19.
Ibi biraterwa nuko hari bamwe bagifite imyumvire yo hasi yo kumva ko icyorezo cya COVID19 ari indwara y'abanyamujyi bakirengagiza amabwiriza yashyizweho yo kukirwanya.
Umurenge wa Shyorongi w'Akarere ka Rulindo uhana imbibi n'Umujyi wa Kigali, usanga abaturage bagenda mu muhanda bamwe nta gapfukamunwa bambaye abafatanye, abicaye ku mihanda bakina amakarita ndetse na kandagira ukarabe imbere y'amaduka zitabamo amazi.
Ibi kandi bigaragarira no muri bimwe mu bice by'akarere ka Kamonyi.
Bamwe bavuga ko kutubahiriza aya mabwiriza bumva ko icyorezo cya COVID19 ari indwara y'abanyamujyi, abandi bakanenga imyumvire nk'iyi yo hasi.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko batazihanganira umuntu wese urenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19.
Kubera ubukana bw'icyorezo cya COVID19 ingendo hagati y'uturere n'uturere n'umujyi wa Kigali zirabujijwe. Gusa iyo ugeze mu turere usanga hari abaturage baca mu nzira zitemewe n'amategeko bakajya mu tundi turere tw'intara ndetse n'Umujyi wa Kigali.
Jean Paul TURATSINZE
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru