Yanditswe Jul, 27 2020 09:04 AM | 26,295 Views
Ikigo gishizwe ubuzima mu Rwanda (RBC) kiratangaza ko nubwo ubushakashatsi bwimbitse butaragaragaza neza imibare y'uburyo ingamba zo kwirinda COVID19 zaba zaragabanije indwara hagaragazwa imwe ku yindi, ariko ko hari ibimenyetso bigaragaza ko indwara nk'iz'ubuhumekero ndetse n'izikomoka ku mwanda zagabanutse.
Bamwe mu baturage bavuga ko urebye uburyo bitabiriye isuku nko gukaraba intoki ndetse no kwambara udupfukamunwa n'amazuru, babona hari izindi ndwara byagabanije usibye kwirinda icyorezo cya covid 19, ku buryo bemeza ko binabaye ngombwa izo ngamba zagumaho na nyuma ya Covid19.
Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Kibagabaga biri mu Karere ka Gasabo Dr. Mutaganzwa Avite, ndetse na Dr Uwizeye Marcel, Umuyobozi mukuru w'ibitaro bya Masaka bemeza ko nubwo batarabona ikigereranyo cy'imibare ya nyayo y'indwara zagabanutse ariko ko uko byagenda kose izi ngamba zizagabanya n'izindi ndwara nyinshi kandi ko byatangiye kugaragara.
Dr. Mutaganzwa Avite yagize ati ''Nubwo nta bushakashatsi turakora twerakana imibare yagabanutse, ndahamya ntashidikanya ko ibibazo biterwa n'umwanda abantu bajyaga bagira nk'inzoka cyangwa izindi ndwara z'impiswi n'izindi nka za Tifoyide na zo zigomba kugabanuka kuko inzira COVID yinjiriramo, umwanda wo ku ntoki ni na wo izo ndwara zindi ziterwa n'isuku nkeya y'intoki ni nayo zinjiriragamo. Urumva rero umuntu agize isuku y'intoki aririnda COVID19 kandi abe yirinze n'izindi ndwara ziterwa n'isuku nkeya. Ariko byanze bikunze aka gapfukamunwa dukoresha na ko karakumira indwara nyinshi zajyaga zandurira mu myanya y'ubuhumekero zishobora kuvamo nk'igituntu, imisonga ishobora kuvamo n'izindi ndwara.''
Na ho Dr Uwizeye Marcel ati "Turi gutekereza ko mu minsi iri imbere ubwo tuzaba turi gusubira mu mibare y'abarwayi twajyaga twakire b'indwara nka grippe hari ibyiringiro ko tuzasanga byaragabanutse. Ugasanga hari abana barwara ziriya ndwara z'impiswi biturutse ku isuku nkeya y'ababafasha, turatekereza ko rero izi ngamba, uyu muco abantu batangiye kugira wo gukaraba intoki kenshi ibi na byo turizera ko nituzaba dufite imibare ihagije turi kugereranya ko tuzasanga na zo zaragiye zigabanuka...''
RBC ivuga ko kuri ubu kirimo gusesengura imibare kirimo guhabwa n'ibigo nderabuzima kuri buri ndwara.
Umuyobozi mukuru wa RBC Dr Sabin Nsazimana avuga ko kuri ubu mu isengura rito rimaze gukorwa kuri izo ndwara rimaze kugaragaza ko hari ibimenyetso bigaragaza ko zagabanutse ari na cyo cyatumye batangira ubushakashatsi.
Ati ''Hari byinshi tubona mu rwego rw'ubuvuzi navuga ngo n'ubwo icyorezo cyadushegeshe navuga ngo hari n'ibyo imyitwarire yacu yatumye twirinda ibindi byorezo, impanuka n'indwara. Hari nk'indwara tunamenyereye cyane y'ibicurane buriya na yo ni virus yitwa influenza ikunda gutera uburwayi bunyura nkaho COVID19 na yo inyura ndetse n'indwara z'ubuhumekero. Hari izo twagiye tubona abantu banduzanyaga bisa n’aho zigabanuka. Navuga ko hakiri kare gusa natwe ibyo bimenyetso byatangiye kutugaragarira, ahari no kuba isuku abantu barayitabiriye, abantu batagihanahana ibiganza batakegerana cyane, n’ubwo bitaranoga.''
RBC inasaba abaturage kutirara ahubwo bagakomeza ingamba zo kwirinda covid19 ndetse batibagiwe n'ibindi byorezo basanzwe bahangana na byo kuko bigihari nka Sida, malaria, igituntu.
Bienvenue Redemptus
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
18 minutes
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru