AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kwigisha uburwayi bwa cancer nibwo buryo bwo kuyirwanya

Yanditswe Mar, 24 2017 18:01 PM | 2,359 Views



Impuguke,abashakashatsi ,abaganga n'abagize inzego za leta  mu  bijyanye no kurwanya cancer bo mu bihugu bya Afurika y'uburengerazuba, baratangaza ko kwigisha abagezweho n’ubu burwayi ndetse n’abatarayirwara aribwo buryo bwonyine bwo kuyirwanya. Ibi byatangarijwe i Kigali kuri uyu wa gatanu mu nama y'umunsi umwe yahujeabagize umuryango w'abagore  bakora ubuvugizi mu kurwanya cancer

Raporo zitandukanye z'ishami ry'umuryango w'abibumbye wita ku buzima zerekana ko  nibura buri mwaka  miliyoni 2 n'igice by'abagore  bagaragaraho  indwara ya cancer y'ibere n'iy'inkondo y'umura.Ni mu gihe 70% byabo bapfa ari abo mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere.

Philippa Kibugu,umuyobozi w'ihuriro  rya Breast cancer initiative East Africa  aravuga ikibitera: “Hari ukutamenya neza ibya cancer kandi utayimenye ntiwamenya  uko ubyitwaramo  uyirwaye,bamwe kandi niyo babonye bimwe mu bimenyetso batinya kubivuga kuko hari abashyirwa mu kato ,ahandi ugasangao hari nka za kirazira zivuga ngo ntawuvuga ibijyanye n'amabere,niyo mpamvu dushyira imbaraga mu kwigisha abagore iby'iyi ndwara ,tukabakangurira  kwiyitaho  bamenya umubiri wabo ndetse babona ikidasanzwe bakihutira  kujya kwa muganga.”

Ikigo k'igihugu  gishinzwe ubuzima RBC  cyo kivuga ko mu Rwanda cancer y'ibere n'iyi nkondo y'umura ari canceri zica abagore batari bake  dore ko  nibura buri mwaka abarwayi ba cancer y'ibere  bagera kuri 800.Gusa ngo igishyirwamo imbaraga ni ubukangurambaga .

Ubu twatangije abantu twita abafasha ba muganga bo mu ngo ,bajya gukora kimwe n'abajyanama b'ubuzima ariko si bo .Aba bo bafite umwihariko kuko bakurikirana izi ndwara zitandura harimo by'umwihariko cancer. Aba nibo dukoresha kugirango  bigishe abaturage ibijyanye n'izi ndwara,niba habaye nk'umuganda ajyeyo afate  nk'iminota 10 yigisha ,niba habaye inama mu kagari mu murenge ajyeyo  ndetse arengeho ajye no mu ngo abwire abantu ibijyanye n'izi ndwara  nka cancer.” Uwinkindi Francois (umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya indwara ya cancer-RBC)

Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo BREAST CANCER INITIATIVE  bwerekana ko hatagize igikorwa mu myaka 10 iri imbere , abagore bagera kuri miliyoni 5 zisaga ku isi, bazahitanwa na cancer y'ibere .




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage