Yanditswe Apr, 03 2020 11:15 AM | 20,193 Views
Hashingiwe ku mabwiriza ya Guverinoma agamije gukumira icyorezo cya Koronavirusi, Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko habaye impinduka ebyiri mu mabwiriza yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.
CNLG ivuga ko impinduka ya mbere ari iy'uko igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy'Icyunamo mu turere tariki ya 7 Mata 2020 mu gitondo cyari giteganyijwe gukorwa n'itsinda rito ntakizaba.
Impinduka ya kabiri ni iyo kuba igikorwa cyo gusoza icyumweru cy'icyunamo cyari giteganyijwe kubera ku Rwibutso rwa Rebero ku wa 13 Mata 2020 nta kizaba.
CNLG ivuga ko gahunda zihariye z'ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 26 jenoside yakorewe Abatutsi bizanyuzwa kuri za radiyo na Televiziyo n'imbuga nkoranyambaga buri munsi mu cyumweru cy'icyunamo guhera tariki ya 7 Mata 2020 kigira ngo zifashe abaturage kwibuka bari mu ngo zabo.
Umuhango wo gutangiza icyumweru cy'icyunamo uzaba tariki ya 7 Mata 2020, ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi ukazitabirwa n'abantu bake. Ni na bwo hazenyegerezwa urumuri rw'icyizere. Uyu muhango abaturage bazawukurikirana kuri radiyo na televiziyo bari mu ngo zabo.
Jean-Claude NDAYISHIMYE
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru