AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Kwibuka26: Kwibukira mu turere no ku Rwibutso rwa Rebero ntibikibaye

Yanditswe Apr, 03 2020 11:15 AM | 20,193 Views



Hashingiwe ku mabwiriza ya Guverinoma agamije gukumira icyorezo cya Koronavirusi,  Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko habaye impinduka ebyiri mu mabwiriza yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

CNLG ivuga ko impinduka ya mbere ari iy'uko igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy'Icyunamo mu turere tariki ya 7 Mata 2020 mu gitondo cyari giteganyijwe gukorwa n'itsinda rito ntakizaba.

Impinduka ya kabiri ni iyo kuba igikorwa cyo gusoza icyumweru cy'icyunamo cyari giteganyijwe kubera ku Rwibutso rwa Rebero ku wa 13  Mata 2020 nta kizaba.

CNLG ivuga ko gahunda zihariye z'ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 26 jenoside yakorewe Abatutsi bizanyuzwa kuri za radiyo na Televiziyo n'imbuga nkoranyambaga buri munsi mu cyumweru cy'icyunamo guhera tariki ya 7 Mata 2020 kigira ngo zifashe abaturage kwibuka bari mu ngo zabo.

Umuhango wo gutangiza icyumweru cy'icyunamo uzaba tariki ya 7 Mata 2020, ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi ukazitabirwa n'abantu bake. Ni na bwo hazenyegerezwa urumuri rw'icyizere. Uyu muhango abaturage bazawukurikirana kuri radiyo na televiziyo bari mu ngo zabo.

Jean-Claude NDAYISHIMYE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura