Yanditswe May, 18 2019 15:01 PM | 6,412 Views
Perezida wa Sena Bernard Makuza yifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Busanze mu ahahoze ari komini Nshiri mu karere ka Nyaruguru mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Aho yasabye abari aho ko nubwo Jenoside yasize Rwanda mu icuraburindi Abanyarwanda bagomba gukuramo isomo yo guhora baharanira kurinda umuryango nyarwanda.
Iki gikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Musebeya ruri kuri Paroisse ya Musebeya mu Murenge wa Busanze, mu Karere ka Nyaruguru ahashyinguwe imibiri y'inzirakarengane isaga ibihumbi 6000.
Abenshi biciwe aha ngo bari bahahungiye bateganya guhungira i Burundi. Aba batutsi ngo bicishijwe ahanini n'uwari burugumesitiri wa Komini Nshiri witwaga Kadogi wafatanyije n'interahamwe ndetse n'abasirikare.
Abarokokeye aha Musebeya kimwe n'uwuhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyaruguru Muhizi Bertin basabye ahanini abagize uruhare muri jenoside kugira ubutwari bwo kugaragaza aho imibiri yajugunywe kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.
Uku kuvuga ukuri Perezida wa Sena Bernard Makuza yagaragaje ko bifitiye inyungu Abanyarwanda bose cyane ko bifite akamaro mu gushimangira ubumwe n'ubwiyunge by'Abanyarwanda.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru