Yanditswe Apr, 06 2019 08:22 AM | 6,249 Views
Mu gusoza Inama Mpuzamahanga kuri Jenoside hagarutswe ku buryo Umuryango w'Abibumbye wananiwe
kugira icyo ukora kugirango uhagarike Jenoside yakorewe Abatutsi; kuri uyu wa 5
Mata 2019.
Umujyanama w'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye mu bijyanye no gukumira Jenoside Adama Dieng avuga ko Umuryango w'Abibumbye wananiwe kugira icyo ukora kugirango uhagarike Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko nanone bikaba bitangaje aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.
Adama Dieng, Umujyanama w'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye yagize ati “Icyo navuga ni uko mu 1994 Umuryango w'Abibumbye warananiwe mu Rwanda; mu 1994 nanone Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe warananiwe mu Rwanda; ikiremwa muntu cyarananiwe, imyaka 25 ishize ntabwo ari igihe cyo kwibuka gusa ahubwo ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma tukareba byinshi iki gihugu cyakoze mu rwego rwo kwiyomora ibikomere, ni umwanya mwiza kandi ku Muryango Mpuzamahanga kureba ibyo utakoze neza ukirinda ko ibyago nk'ibyabaye byakongera kuba”.
Uretse kuba u Rwanda rwarateranywe n’umuryango mpuzamahanga, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kwishakamo ibisubizo mu guhangana n’ingaruka za Jenoside, nk’uko byanagarutsweho na bamwe mu bayobozi b’u Rwanda.
Umwe muri bo ni Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye wahamagariye Abanyarwanda gukomeza gukorera hamwe kuko ibyo bagezeho mu myaka 25 ishize ari ikimenyetso kibishoboka mu gihe kizaza.
Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye yagaragaje ko Abanyarwanda aribo bahisemo Demokarasi ibabereye.
“Muri iyi myaka 25 ntabwo twigeze twifashisha demokarasi ivuye ahandi nko mu Bwongereza, i Washington cyangwa i Paris twayiganiriyeho nk'Abanyarwanda kandi irimo irakora, ni twe tugomba guhaguruka tugashyigikira imyemerere yacu nk'inkotanyi nyazo, ndatekereza ko mwese mwemeranya nanjye ko niba u Rwanda rubayeho mu myaka 25 ishize tuzakomeza kubaho mu bihe byose,” Johnston Busingye – Minisitiri w'Ubutabera
Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe n’Abanyarwanda ariko kandi inahagarikwa n’Abanyarwanda.
Inkuru ya John Patrick Kwizera
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru