Yanditswe Jun, 23 2020 09:06 AM | 49,567 Views
Abasesengura
iby'imiyoborere basanga icyizere abanyarwanda bafitiye inzego z'imiyoborere
y’igihugu cyabo ari ikimenyetso kigaragaza ko bafite uruhare muri iyo
miyoborere y'igihugu bitandukanye n'uko byari bimeze mu myaka 26 ishize.
Dr. Sindikubwabo Jean Nepomscène, ni inararibonye muri politiki y'u Rwanda. Uyu mugabo wamaze imyaka 8 ari umusenateri ndetse 4 muri yo akayimara ari perezida wa komisiyo ya politiki n'imiyoborere, ni umwe mu bahamya ko mu myaka 26 politiki n'imiyoborere y'u Rwanda byimakaje ihame ryo gushyira umuturage ku isonga mu bikorwa byose.
Ibivugwa n'uyu munyapolitiki binashimangirwa na bamwe mu baturage bemeza ko kugira uruhare mu miyoborere y'urwababyaye byubatse ipfundo hagati yabo n'ababayobora, ibintu bavuga ko bashingira ku ngero zifatika.
Kwegereza abaturage inzego ndetse hagashyirwaho uburyo n'imiyoboro umuturage anyuzamo ibitekerezo bye, biri mu byazanye impinduka mu myaka 26 ishize, nk’uko umuyobozi wungirije w'umuryango Never Again Rwanda, MAHORO Eric yabisobanuye.
Kuri ibi haniyongeraho Inama y'Igihugu y'Umushyikirano itanga urubuga kuri buri wese agatanga igitekerezo ako kanya kikacyirwa n'ubuyobozi bukuru bw'igihugu kuva kuri Perezida wa Repubulika ubwe.
Raporo y'ubushakashatsi ku miyoborere ikorwa n'urwego rw'igihugu rw'imiyoborere, Rwanda Governance Scorecard, igaragaza ko kugeza ubu abanyarwanda bizeranye ku gipimo kingana na 93.8% mu gihe icyizere bafitiye ubuyobozi muri rusange kiri kuri 95.5%.
Umuyobozi ushinzwe imiyoborere n'imitangire ya serivisi muri RGB, Kazaire Judith, avuga ko kwegerezwa ubuyobozi n'ubushobozi biri mu bituma abaturage barushaho kwizera ubuyobozi.
Rwanda Governance ScoreCard, raporo ya RGB yerekana ibipimo by'imiyoborere mu Rwanda, igaragaza ko umwaka ushize wa 2019 warangiye uruhare rw'abaturage mu gutanga ibitekerezo ruri kuri 81%, mu matora rukaba kuri 91.4%, mu gihe mu igenamigambi ry'uturere n'ingengo y'imari ruri kuri 53%.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yasuraga abaturage mu Ntara y'Iburengerazuba muri 2019
Divin UWAYO
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru