AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Kwibohora28: Ishusho y'ubukungu bw'u Rwanda 28 ishize

Yanditswe Jul, 05 2022 20:44 PM | 59,718 Views



Abasesengura ibijyanye n'ubukungu bagaragaza ko imiyoborere iha umuturage agaciro n'uruhare rwabo mu bikorwa bitandukanye by'iterambere, ari kimwe mu byafashishije kuzamura urwego rw'ubukungu muri iyi myaka 28 ishize. 

Ni mu gihe igihugu gikomeje gahunda yo kwigira muri uru rwego.

Mu mwaka 2003 izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda ryari ku gipimo cya 2.2%  ariko mu mwaka wa 2021 bwari bwazamutse ku gipimo cya 10.9%  nubwo mu mwaka wa 2020 bwamanutse ku gipimo cya 3.4% munsi ya zeru kubera ingaruka za Covid 19. 

Umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi wazamutse ku gipimo cya 6%, uw’inganda wazamutse ku gipimo cya 13%, na ho uw’urwego rwa serivisi wazamutse ku gipimo cya 12%.

Mu mwaka wa 1995 umunyarwanda yinjizaga amadolari 232 ku mwaka, ubu akaba ageze ku madolari asaga 800; muri rusange umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wikubye inshuro zisaga 10 mu myaka isaga 20 ishize uniyongera ku gipimo cya 8.6%.

Abatuye mu Mujyi wa Kigali bishimira ko uko imyaka ishira ari na ko isiga iterambere rigaragarira buri wese kandi mu nzego zinyuranye. Iki ngo ni ikimenyetso cy'uko ubukungu bw'igihugu muri rusange burushaho gutera imbere n'ubwo hakiri byinshi byo gukora.

Habanintwari Jean de Dieu umuturage wo mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro yagize ati  "Twavuye muri cya gice cy'intambara tujya mu gice cy'iterambere aho buri muntu ashaka icyamuteza imbere yibaza ati mu myaka iri imbere nzaba meze gute? Icyo gituma buri muntu akorana imbaraga yaba umucuruzi n'abandi ku buryo bashyiramo imbaraga kuko hari aho ashaka kugeza.Urumva turava kure, tugeze kure ariko turanajya kure kuko turacyafite urugendo rurerure nubwo twagize covid bigatuma tudakomeza twizerako imbara turi gukoresha zizatuma tugera kure nanone."

Na ho Ingabire Diane na we utuye muri ako gace ati "Abadamu bari mu bucuruzi, kera batinyaga kujya hanze y'igihugu kurangura ngo bacuruze, twaritinyaga ukumva ko kujya hanze wahura n'ibibazo bakakwiba ariko ubu tugenda twemye, ukarangura ukaza ugacuruza, ngirango ubona ko abadamu ari bo bacuruza cyane, bateye imbere kandi ibyo tubikesha ubuyobozi bwiza."

Mu myaka micye nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi amafaranga y’ingengo y’imari u Rwanda rwakoreshaga, hafi 80% yayo yaturukaga mu baterankunga. 

Ubu amafaranga ateganyijwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2022/23 azagera kuri miliyari 4,658.4 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba aziyongeraho agera kuri miliyari 217.8 bingana na 4.7% ugereranyije na miliyari 4,440.6 ari mu ngengo y’imari y’umwaka ushize wa 2021/22. Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari 2,654.9 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 57% by’ingengo y’imari yose, ibi bikagaragaza intambwe igihugu gikomeje gutera mu kwihaza ku ngengo y'imari. 

Muri rusange ingengo y’imari y’igihugu yikubye inshuro 14, mu gihe amafaranga  aturuka imbere mu gihugu yo yazamutse inshuro 20 mu myaka isaga 20 ishize.

Umuyobozi Mukuru wa kaminuza yigenga, ULK akaba impuguke mu bukungu, Dr Rusibana Claude agaragaza ko gahunda zitandukanye zigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi, ishoramari, serivisi, urwego rw’inganda, serivisi z'imari ari zimwe mu zatumye ubukungu bwiyongera muri iyi myaka 28 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Ati "Kera abigaga imyuga bafatwaga nk'imburamukoro, uyu munsi igihugu cyashyize imbere kwigisha umurimo n'ubukungu bushingiye ku bumenyi. Kera ubukungu bwari bushingiye ku buhinzi na bwo budahamye urumva ko nta kintu wari kubona. Mbere ya 1990 kugira ngo umuturage agane ikigo cy'imari byari bigoye ari iby'abakire kandi nabo bake, birumvikana ko ubukungu butari busangiwe: niyo mpamvu Leta yifuza ubukungu busangiwe aho buri muturage uruhare rwe rugaragara."

Nyuma yo gukomwa mu nkokora n'icyorezo cya covid 19, inganda zongeye gukora muri 2021 bityo zikazamura umusaruro ku gipimo cya 16.5%, ibihe byiza by’ihinga nabyo byatumye umusaruro w’ibiribwa wiyongera ku rugero rwa 6.8%, serivisi na zo zawongereye ku rugero rwa 11.1%. 

Perezida wa Repubulika Paul Kagame asobanura ko icyerekezo 2020 cyatanze isura y'iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda kuko cyageze ku ntego zacyo ku gipimo kitari munsi ya 85%; akaba ari ho ahera yemeza ko n'intego z'icyerekezo 2050 zizagerwaho nta nkomyi ariko nanone ngo hari ibyo abanyarwanda basabwa.

Ati "Rero mu myaka iri imbere mu ibyo bigereranyo by'ubukungu navuga ko turi mu nzira nziza: icyo bisaba rero ni abanyarwanda ubwabo uko bakomeza kumva, uko bakomeza gukora, uko abana bakomeza kwiga, kugira ubumenyi, kumenya guhanga ibintu bitandukanye no guhanga imirimo hanyuma na leta ikomeza gukora ibyayo yubaka ibikorwaremezo abantu baheraho bagira ibyo bakora, abahinga, aborora bakihaza bagahaza bagasagurira n'amasoko n'ibindi byinshi abantu bakora kugirango bigera ku masoko ari ayo mu gihugu cg se hanze y'igihugu kuburyo ubukungu bwiyongera."

Bitewe n’ibibazo by’ubukungu ku isi muri iki gihe, Biteganyijwe ko ubukungu bw’igihugu  buzazamuka ku gipimo cya 6% mu mwaka wa 2022 ugereranyije na 10.9% bwazamutseho mu 2021. Cyakora ingamba zafashwe zizatuma bukomeza kuzamuka bugere  ku gipimo cya 6.7% mu mwaka utaha wa 2023 no kuri 7% mu myaka ya 2024 na 2025.


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize