AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kwibohora27: Iterambere ry’inganda umusingi uhamye wo kwibohora

Yanditswe Jul, 03 2021 18:13 PM | 75,440 Views



Bamwe mu banyenganda barashima uburyo Leta yoroheje ishoromari muri uru rwego ndetse igashyiraho n'ibikorwa remezo bijyana na ryo.

Ibi banabishingira ku kuba aho zakoreraga hatameze neza zarahimuwe, zigashyirwa mu byanya byazo.

Imyaka umunani irashize Guverinoma y’u Rwanda itangiye kwimura inganda n’ibikorwa by’ubucuruzi byari biherereye mu cyanya cy’inganda cya Gikondo mu Karere ka Kicukiro, kugira ngo hatunganywe hashyirwe ubusitani bw’icyitegererezo n’ibindi bikorwa nyaburanga.

Ihame rya Politiki y’inganda y’u Rwanda ni uko guteza imbere ibikorwa by’inganda mu gihugu bigomba gukorwa mu buryo bujyanye no kubungabunga no kurengera ibidukikije.

Inganda zakuwe mu gishanga cya Gikondo zijyanwa mu cyanya zahariwe, Kigali Special Economic Zone i Masoro.

Bamwe mu bakoreye mu gishanga cya Gikondo hakiri inganda bishimira ko ubu kirimo gusubirana kandi ko kirangwa n'umwuka mwiza bitandukanye n'uko hari hameze mbere.

Hakizimana Juvenal yagize ati « Aha hantu hari akavuyo kandi ari mu gishanga nabonaga ibintu byari bihari byarangizaga ibidukikije. »

I Masoro aho izi nganda zimukiye, hagaragara imihanda mishya, inganda nshya zirimo izitashywe mu myaka mike ishize nka Volkswagen rukora imodoka na Mara Phone rukora telefoni zigendanwa zigezweho.

 Ubwiyongere bw'umubare w'inganda n'amafaranga zinjiza bifite umuzi kuri Politiki Leta yashyizeho yo koroshya ishoramari ariko by'umwihariko mu gushyiraho ibikorwa remezo byorohereza abashaka gushora Imari muri uru rwego.

Ni ibintu abamaze gushora imari mu rwego rw'inganda bashima kandi ko ari ikimenyetso cyo kwibohoro nyako k'u Rwanda.

Ndayisenga Moses ukora muri Minimex ati « Habayeho kwigisha abantu, kuko kugira ngo uruganda rukore rukenera abantu kandi bazi ibyo bakora ibyo ni byo Leta yakoze, ubu hano dukoresha Abanyarwanda benshi ku buryo abanyamahanga batageze no kuri 3%, icya kabiri u Rwanda rwateje imbere abahinzi n’aborozi ku buryo nkatwe tubona ibyo dukenera kuko dutunya umusaruro. Ubu nk’umwaka ushize twaseye ibigori byinshi ariko 78% byabyo byari byaturutse mu bahinzi b’Abanyarwanda. »

Kayitare Thierry, Umuyobozi Mukuru w’uruganda rukora imyenda yagize ati “Mbere no gufungura campany ubwabyo byari bigoye ariko ubu iyo ubishatse bifata amasaha 24 gusa, ubundi bufasha leta itanga nk’ibijyanye n'imisoro n’ibindi birimo amashanyarazi amazi n’ibindi byarakozwe n’ubwo bitatugereraho rimwe nkatwe ubu iby’amashanyarazi ubona dukoresha menshi amazi na yo ni uko kuko hano dukora imyenda ntibiratugeraho ariko twizeye ko ari vuba.”

Kubaka ku buryo bugezweho ibyanya byahariwe inganda, kuhageza amazi n'amashanyarazi bihagije no kwigisha abazikoramo, ni ibintu impuguke mu by'ubukungu n'ishoramari KWIZERA Seth agaragaza ko ari ishingiro mu byakurura umushoramari.

Ati “Uko tubibona ni uko icyiza ariko ibyo bikorwaremezo bihari twashima ko leta yamaze kubishyiraho, kuko hari igihe bitari gukunda gutunga uruganda ku ngano y'umuriro wari uhari ariko ubu birahari ibijyanye n'ibiciro ni ibintu byarebwaho kuko igiciro cy'ibikorwaremezo uko kigabanuka ni nako umushoramari arushaho koroherwa.”

Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza ubu hubatswe ibyanya byahariwe inganda 9 hirya no hino mu gihugu, ndetse mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Rwamagana ibibanza byari byarateganyijwe muri ibi byanya byamaze gutangwa byose, ahandi nko mu Bugesera ibibanza byamaze gutangwa ku kigero kirenga 70%.

Murindankaka Evalid Ushinzwe ibikorwaremezo bigendanye n'inganda muri Ministeri y'Ubucuruzi n'inganda arasobanura inyungu ku mushoramari mu rwego rw'Inganda uje usanga Leta yaramuteganyirije ibyanya nk'ibi.

Ati “Icya mbere bimarira umushoramari ni uko atavunwa no kubona ubutaka, ubundi akahasanga bya bindi birimo imihanda amashanyarazi amazi internet uburyo bwo gutunganya imyanda n’ibindi. Ubu turateganya no gushyiraho one stop center muri ibi byanya aho bazajya basanga serivisi zose bakenera muri Leta, rero turasaba n’abashaka gushora imari muri uru rwego kujya baza bakatuganiriza tukabayobora bityo na bo bakabona ayo mahirwe.”

Ku byerekeye iterambere ry’inganda, Guverinoma y'u Rwanda igaragaza ko kuva mu 2017 kugeza mu 2020, uruhare rwazo mu musaruro mbumbe w’igihugu, rwavuye kuri 17% rugera kuri 19%.

Muri rusange, muri 2020, abasaga ibihumbi magana arindwi (708.796), bangana na 20,4% by’abakora mu nzego zose z’Igihugu, bakoraga mu rwego rw’inganda.

Mu 2020, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibicuruzwa byatunganyirijwe mu nganda z’imbere mu Gihugu  bifite agaciro gasaga miriyoni 760 z’Amadorari ya Amerika.

Mu misoro, mu mwaka wa 2019/2020, urwego rw’inganda rwinjije miliyari 235 zivuye kuri miriyari 195 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2017/2018. Ibi biragaragaza ubwiyongere bwa 20%.

Fiston Felix HABINEZA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage