AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Kwibohora26: Uko amashanyarazi yahinduye imibereho y’Abanyarwanda

Yanditswe Jun, 28 2020 10:49 AM | 90,234 Views



Kwibohora26: Uko amashanyarazi yahinduye imibereho y’Abanyarwanda

Abaturage mu ngeri zinyuranye bahamya ko umuriro w’amashanyarazi ari kimwe mu byatumye mu Rwanda haba impinduka nyinshi kandi zihuse mu nzego zose z’ubuzima bitandukanye n’uko byari bimeze mbere y’ umwaka wa 1994.

Ku babyiruka muri iki gihe mu Rwanda hari ibintu byinshi bishobora kugaragara nk’ibisanzwe. Umuntu ushaka kwiyogoshesha agana inzu zabigenewe zizwi nka salon de coiffure ahari imashini zikoresha umuriro w’ amashanyarazi. Mu Rwanda rwo hambere ariko amashanyarazi atarakwira hose ngo si ko byari bimeze.

Umusaza Bakunda Etienne yavukiye mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 1950.

Yagize ati “Abantu biyogosheshaga inzembe. Nyuma abajyaga ibugande bakazana imashini bitaga nyonganyonga. Ubu nibwo bimeze neza kuko tumaze no kubimenyera. Njye niyogoshesha ku muriro narwaye umutwe icyumweru cyose ariko ubu twamenyereye iterambere.”

Mu Rwanda rwo hambere abaturage benshi biberaga mu nzu za nyakatsi, nyuma yaho bamwe batangira kwifashisha amategura n’ amabati aciriritse. Rukundo Thomas umukozi mu ruganda rukora amabati mu mujyi wa Kigali avuga ko umuriro w’ amashanyarazi wagize uruhare runini mu guteza imbere imiturire mu Rwanda.

Ati “Aho u Rwanda rumaze kubonera umuriro uhagije njye mbibonamo impinduka ikomeye cyane, twavuye ku kuba mu byatsi tugera ku rwo gukora amabati asanzwe Abanyarwanda bajyaga gushakisha mu bihugu duturanye kandi aciriritse cyane ayo turayarenga tugera ku mabati y’icyitegererezo no mu rwego rw’ isi. Ibyo byashobotse kubera ko dufite umuriro. Ibyo kandi byajyanye n’igihe, umuntu yashoboraga gutegereza amezi atatu kugira ngo abone amabati ariko ubu iyo usabye amabati mu gitondo, nimugoroba urayabona.”

Uko ishoramari ry’inganda ryagiye ryiyongera mu Rwanda ni na ko imikorere y’inganda yarushijeho kuvugururwa umuriro w’amshanyarazi ubigizemo uruhare runini.

Rukundo yunzemo ati “Ndebye imashini zahozeho nka mbere ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 zari imashini zakoreshaga abakozi benshi. Harimo abagomba gukata amabati kuri metero ushaka, harimo abagomba kuyarambura aho akorerwa, by’umwihariko hakabaho umukozi ugomba gukaraga imashini ariko hano mu ruganda buri mashini ifite computer iyikoresha. Umukozi nakanda urabona ibati mu masegonda yawe abiri. Ni ukuvuga ngo abantu benshi nshobora kubaha ibyo bifuza mu gihe gito cyane gishoboka ariko by’umwihariko nkabasha no kurinda umukozi, umukozi ntavunika ntago yirirwa muri za risques zo gukata amabati bishobora kumukomeretsa, kwirirwa akaraga imashini bitewe n’uko ziriya mashini zacu zigezweho kubera kwifashisha umuriro.”

Hirya no hino mu Rwanda hubatswe udukiriro dukorerwamo imyuga itandukanye. Ku banyamyuga ngo gukoresha  umuriro w’amashanyarazi byabakijije byinshi.

Harerimana Vianney akorera mu gakiriro ka Gisozi mu mujyi wa Kigali. Yagize ati “Ikintu umuriro wahinduye tubasha gukora akazi vuba vuba kuko mbere twakatishaga inkero zisanzwe, amashanyarazi ni yo abidufashamo. Ku bijyanye n’imvune ubu byaroroshye ntago tukivunika cyane, imashini yarabyoroheje ushyiramo urubaho rukijyana.”

Gusudira ndetse no gucura ibyuma bibyazwamo ibindi na byo muri iki gihe hari uwabifata nk’ibintu bisanzwe. Nyamara mu myaka yo hambere byasabaga kwiyuha icyuya bagacanira icyuma kigatukura ubundi bakagikubitisha inyundo kugeza kivuyemo icyo bifuza. Ku musaza Bakunda Etienne ngo ntawabigereranya n’iki gihe.

Ati “Biratandukanye cyane. Bigira na vuba. Habagamo impanuka kuko washoboraga kugikubita nabi kikaba cyaguhitana.

Kubaka uruganda rw’ amshanyarazi akomoka ku mirasire y’ izuba rwambere mu bunini muri afurika y’Iburasirazuba, gucukura gaz methane mu Kiyaga cya Kivu ndetse no gucukura nyiramugengeri ni uburyo bwifashishijwe n’ u Rwanda muri iyi myaka 26 rwibohoye ngo rubashe kongera ingano y’amashanyarazi.

Ibi byatumye umubare w’abaturage bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi wiyongera cyane. Mu mwaka wa 2000 abari bafite umuriro w’amashanyarazi bari 2%, mu mwaka wa 2010 bageze ku 9%,muri uyu mwaka wa 2020 abagerwaho n’ amashanyarazi ni 55% biteganyijwe ko bazaba ari 100% mu mwaka wa 2024, ibintu bizatuma iterambere ry’ u Rwanda muri rusange rirushaho kwiyongera.

Jean Damascène MANISHIMWE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira