Yanditswe Jul, 03 2020 20:02 PM | 94,773 Views
Mu guhe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo u Rwanda rwizihize umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 26, abaturage b'Akarere ka Nyagatare bavuga ko ibikorwa by'amajyambere bakomeje kwegerezwa bishimangira igihango bafitanye n'ababohoye u Rwanda.
Tariki ya Mbere Ukwakira mu mwaka wa 1990, i Kagitumba muri aka Karere ka Nyagatare ni ho hatangiriye urugamba rwo kubohora u Rwanda. By’umwihariko mu Murenge wa Tabagwe wo muri aka karere, ni ho hari agace ka mbere izari ingabo za FPR Inkotanyi zabanje kwigarurira, agace kari gato cyane bituma kaza guhabwa akabyiniriro ka sentimetero, ni ukuvuga kimwe cy'ijana cya metero imwe.
Iyo sentimetero, ni yo izo ngabo zahereyeho zigenda zagura imbago nyuma yo gutsinda umwanzi kugeza zibohoye u Rwanda rwose n'abarutuye, amateka atazasibangana mu mitima y'abaturage ba Nyagatare barimo n'umukecuru Kantengwa Betty watahutse mu mwaka wa 1993 akaruhukira i Tabagwe.
Nyuma y'imyaka 26, Tabagwe ni nshya, ibintu bishimangira ko FPR Inkotanyi itigeze itezuka ku ntego zatumye habaho urugamba rwo kubohora u Rwanda, ibintu bipfunditse ipfundo rikomeye hagati y'abaturage ba Tabagwe n'ubuyobozi bwabo.
Mu rwego rwo kwizihiza ku nshuro ya 26 umunsi wo Kwibohora, aha mu murenge wa Tabagwe hubatswe umudugudu w'icyitegererezo wa Gishuro, ukazatuzwamo imiryango 64 itishoboye. Buri muryango ukazahabwa ibiryamirwa, TV, amashyiga na Gaz, inka, ndetse n'ubworozi bw'inkoko zigera ku bihumbi 2 zagenewe iyo miryango.
Kuri ibi kandi haniyongeraho umuhanda wa kaburimbo Nyagatare-Tabagwe-Karama ureshya na km 30, ishuri rigezweho rya GS Tabagwe, Ikigo nderabuzima n'ibindi bikorwa bizahindura ubuzima bw'abaturage ba Nyagatare muri rusange.
Ku batuye I Tabagwe na Nyagatare muri rusange, ngo ibikorwa nk'ibi ni intambwe idasubira inyuma mu rugamba rwo kwibohora nyabyo.
Biteganyijwe ko mu Karere ka Nyagatare ariho hizihirizwa ku nshuro ya 26 ibirori by'umunsi mukuru wo kwibohora, ibirori ngarukamwaka biba tariki 4 Nyakanga.
Divin UWAYO
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru