AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kwibohora 27: Uko ubuhinzi bwateye imbere mu buryo budasanzwe mu myaka 27 ishize

Yanditswe Jul, 04 2021 16:11 PM | 56,094 Views



Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yatangaje ko urwego rw'ubuhinzi rwagize uruhare rukomeye mu gufasha abanyarwanda kwibohora ubukene no kwihaza mu biribwa mu myaka 27 ishize.

Ibi binashimangirwa n’abahinzi ubwabo bemeza ko imibereho yabo yahindutse, kuko igihugu cyabafunguriye amarembo ku masoko mpuzamahanga.

Kansaba xavera umuhinzi w'imiteja mu gishanga cya Kinyinya, agisangiye na bagenzi be 980 bahinga ku buso bwa hegitari 163. Kansaba avuga ko iyi miteja bohereza mu Bwongereza no mu Bufaransa, imwinjiriza nibura ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda mu minsi 45 gusa.

Ubu buhinzi bw’imiteja bukorwa n’abanyamuryango ba Koperative y’abahinzi bahuje intego ya Gasabo, KOABIGA, bubinjiriza amafaranga bashora mu bikorwa bitandukanye.

Mu Rwanda, ubuhinzi bukorwa na 69% by'abanyarwanda bose.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'ubworozi, Jean Claude Musabyimana avuga ko ubuhinzi bwagize uruhare mu kugabanya igipimo cy'ubukene, kiva kuri 60.4% mu 2000 kigera kuri 38.2% mu 2017.

Muri za 2000, kwihaza mu biribwa byari munsi ya 60%, ariko byarazamutse bigera kuri 81.3%.

Kugeza ubu kandi hari uduce tw'u Rwanda kandi twibasirwaga n'inzara guhera mu 1986 kugeza mu 1994 bigatuma abaturage basuhuka, harimo Nyamagabe, Bugesera na Nyagatare ubu twabaye ikigega cy'igihugu.

Hagendewe ku biciro by'iki gihe, umusaruro w'Ubuhinzi n'ubworozi wavuye kuri miliyari 227 z'amafaranga y'u Rwanda mu 1999, ugera kuri Miriyali 2 559 mu mafaranga y'u Rwanda muri iki gihe.

Umusaruro w'Ubuhinzi wiyongereye ku kigero kiri hagati ya 5% na 7% nyuma y'umwaka w'2000, ku buryo ubu bugira uruhare rwa 30% mu musaruro mbumbe w'ubukungu bw’igihugu.

Umusaruro w’icyayi wo wavuye kuri toni 11,000 mu 1994, ugera kuri toni 32,634.

Icyayi kandi cyinjirizaga igihugu miliyoni 17.5 z’amadolari ubu kirinjiza miliyoni 93.6 ,ni hafi miliyari 64 z’ama Frw kuko cyoherezwa mu bihugu 13.

Ikawa na yo yavuye ku madorali miliyoni 38 muri icyo gihe, ubu igeze kuri miliyoni 60.4 z’amadorali ni hafi miliyari 60 Frw.

Kwizera Bosco



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage