Yanditswe Jul, 03 2019 13:07 PM | 21,220 Views
Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru bo mu Rwanda ndetse no mu mahanga nyuma y'aho bari bamaze gukora urugendo rugamije kumenya ahantu h'ingenzi haranze urugamba rwo kubohora u Rwanda mu myaka 25 ishize.
Ni ikiganiro kibanze cyane ku byo u Rwanda rwagezeho mu myaka 25 ishize rwibohoye ndetse no ku zindi ngingo zitandukanye zaba izireba u Rwanda ndetse n'izireba ibindi bihugu.
Perezida Kagame yavuze ko aho u Rwanda rugeze hashimishije cyane, avuga ko urugendo rukomeje kugira ngo rugere heza kurushaho. Mu byakozwe harimo kugabanya ubukene ariko yashimangiye ko icyifuzo u Rwanda rufite ari ukutagira abakene.
Yagize ati "Mu myaka 25 ishize mbona hari ibintu byinshi byakozwe ndetse bimwe bikagerwaho abantu batari bazi ngo barabigeraho. Niba byanashoboraga no kuba biruse ibyo twagezeho ubu ni cyo cyari icyifuzo ariko ubwo kubera impamvu ziba zitandukanye ntabwo iteka buri gihe umuntu agera ku cyifuzo uko yabyifuzaga n’igihe yabyifurizagamo. Ariko iyo ubona uri mu rugendo rwiza rugenda rufite aho rukugeza ibyo na byo urabyishimira."
Yunzemo ati "Navuga ko aho tugeza mu myaka 25 ari mu nzira y'ibyo twifuzaga ku rwego runini ariko sinavuga ni buri kintu cyose; ariko icyifuzo ni ukutagira abakene, ni ugukomeza rero gushyiraho umurego kugira noneho tugabanye abakene. Niba ari ikibazo cy'umutekano, hari umutekano dufite cyangwe ntawo dufite? Turashaka ko ikibazo dufite kijyanye n'umutekano giteye gite? Kirava he kigera he? Twagabanya dute umutekano muke waba uriho mu gice runaka cy'Igihugu cyangwa iki? Ariko byose ugiye ushyira hamwe usanga biri hejuru ku byo twifuzaga ku majyambere y'Abanyarwanda, ku mutekano w'Abanyarwanda no gutera imbere kw'Abanyarwanda."
Iki kiganiro kibaye mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 25 uzaba tariki ya 4 Nyakanga, ku rwego rw'Igihugu ukazabera kuri Stade Amahoro i Remera, ahazaba hari n'abanyacyubahiro batandukanye baturutse mu bihugu bitandukanye.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru