Yanditswe Jun, 27 2019 13:58 PM | 5,052 Views
Bamwe mu baturage bo mu Karere
ka Gisagara bavuga ko amavuriro azwi ku izina poste de santé yatumye
batakirembera mu rugo. Bakavuga ko batarayegerezwa ngo byabasabaga gukora
urugendo rurerure bajya ku bigo nderabuzima.
Kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara batashye ku mugaragaro amavuriro 3 yubatswe mu mirenge itandukanye.
Aka karere kishimira kuba uyu mwaka w'imihigo 2018-2019 urangiye kubatse Poste de Santé 47 ziri mu tugari 59. Utugari tutubatswemo aya mavuriro ngo hasanzwemo ibigo nderabuzima ndetse n’ibitaro.
Kuba aya mavuriro yariyongereye, Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jérôme avuga ko byafashije guteza imbere ubuvuzi n'imibereho myiza y'abaturage bunagabanya impfu z'ababyeyi n'abana bapfa babyara.
Gusa ngo kugira ngo aya mavuriro abashe gutanga serivsi nziza, uyu muyobozi yasabye Minisitiri w’Ubuzima kuzabakorera ubuvugizi kugira ngo serivisi zihatangirwa ziyongere, kuburyo banabasha, byumwihariko, aya mavuriro akaba yakwakira ababyeyi babyara.
Imwe muri poste de santé zafunguwe ku mugaragaro
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru