AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kwegerezwa ‘Poste de Santé byatumye ntawukirembera mu rugo

Yanditswe Jun, 27 2019 13:58 PM | 5,052 Views



Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara bavuga ko amavuriro azwi ku izina poste de santé yatumye batakirembera mu rugo. Bakavuga ko batarayegerezwa ngo byabasabaga gukora urugendo rurerure bajya ku bigo nderabuzima.

Kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Ubuzima,  Dr Gashumba Diane ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara batashye ku mugaragaro amavuriro 3 yubatswe mu mirenge itandukanye.

Aka karere kishimira kuba uyu mwaka w'imihigo 2018-2019 urangiye kubatse Poste de Santé 47 ziri mu tugari 59. Utugari tutubatswemo aya mavuriro ngo hasanzwemo ibigo nderabuzima ndetse n’ibitaro.

 Kuba aya mavuriro  yariyongereye, Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jérôme avuga ko byafashije guteza imbere ubuvuzi n'imibereho myiza y'abaturage bunagabanya impfu z'ababyeyi n'abana bapfa babyara. 

Gusa ngo kugira ngo aya mavuriro abashe gutanga serivsi nziza, uyu muyobozi yasabye Minisitiri w’Ubuzima kuzabakorera ubuvugizi kugira ngo serivisi  zihatangirwa  ziyongere, kuburyo banabasha,  byumwihariko, aya mavuriro akaba yakwakira  ababyeyi babyara.

                                    Imwe muri poste de santé zafunguwe ku mugaragaro




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama