AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Kwandika abinjira muri za hoteli na resitora bizoroshya gukukirana abakekwaho COVID19-RBC

Yanditswe May, 13 2020 11:22 AM | 30,491 Views



Abagana amahoteli, amarestora n’ahandi hafatirwa amafunguro n’ibyo kunywa bagiye kujya bandikwa umwirondoro wabo. Ibi ni ibyasabwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya covid-19.

Ni mu gihe Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) ivuga ko bizafasha kumenya aho umurwayi yanyuze n’abo yahuye nabo mu buryo bworoshye.

Itangazo RDB, rigaragaza ko mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwizwa ry'icyorezo cya COVID 19 abayobzi b'amahoteli amahoteli, amaresitora n'ahandi hafatirwa amafunguro n'ibyo kunywa, basabwa guhita abatangira kujya abandika umwirondoro w'ababagana.

Umwirondoro wandikwa ni amazina yombi, nimero ya telefoni, isaha n'umunota umukiliya yahagereye ndetse n'akarere umukiliya atuyemo.

Bamwe mu bafite amahoteli n'amarestora mu Mujyi wa Kigali, na bo bagaragaza ko batangiye gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza kandi ko bumva ntacyo bibatwaye kuba bafata umwirondoro w'ababagana n'ubwo hari abakiriya bakibanza kubyibazaho byinshi.

Alexis Ndatabagabo, umwe mu bayoboziba Amakuza Resort Hotel yagize ati “Twabyishimiye kuko n’ubundi muri hoteli yacu twari dusanzwe dufite form twandikaga umwirondoro w’abatugana ariko mu macumbi, icyabaye gishya kuri twebwe ni uko n’abazaza gufata ifunguro bazandikwa. Nta mbogamizi turahura na yo kugeza ubu wenda abakiriya ni bo tuzahura na bo ariko bazabyumva icya 1 ni ukuganira.’’

Murekatete ufite resitora mu Mujyi wa Kigali avuga ko iki cyemezo cya RDB bacyakiriye neza.

Ati ‘’Twabyakiriye neza twasanze ari uburyo bwo kudufasha kwirinda iyi ndwara. Twahise tubyakira duhita tubikora kuko tubimenye nonaha, imbogamizi ihari ntabwo turayibona kuko tubitangiye mu gitondo ariko ntayo turabona, turabibwira abantu tukabereka n’itanganzo abantu bagahita babyakira.’’

Abagana amahoteli n'amaresitora na bo bavuga ko babona nta kibazo na kimwe kiri mu kubasaba imyirondoro yabo cyane ko babona bizafasha mu

kuba hamenyekana inkomoko y'uwaba yinjiye aho hantu yanduye covid 19.

Nzaramba Ramazahi yagize ati “Nabyakiriye neza kuko nabonye ko ari ingamba zashyizweho n’igihugu cyacu..oya nta kibazo nabigizeho kuko ndi n’Umunyarwanda.’’

Na ho Usengimana Jean Paul ati “Ngewe ndi kubona nta kintu bitwaye kubera ko abakozi ba hano bagomba kumenya umuntu winjiye hano. Byafasha kubera ko niba bazi umuntu winjiye hano bakabona umurwayi bigaragara ko yarwaye ino ndwara kadi bakaba bamufite hano bazamenyango n’abandi bahinjiye ni aba babashe kubapima.’’

Umuyobozi wungirije mu ihuriro ry'imyuga mu rugaga rw'abikorera,  Karinganire Karim, asaba abarebwa n'iki cyemezo kubika neza amakuru y'ababagana akavuga ko kandi n'abikorera biteguye neza kubahiriza aya mabwiriza.

Yagize ati ''Natwe abikorera dushobora gushaka uburyo bwo kubika amakuru arambye niba ari ugushaka igitabo cya registre tukajya dushyiramo amakuru cyane ko kijyamo amakuru menshi kuko ntabwo wagenda ngo ufate agapapuro kamwe wandikeho imyirondoro y'undi ngo ushyire hariya, icya mbere ni ukubika amakuru kandi uba unagize database y'abakiriya bawe.''

Umuyobozi ushinzwe imikoranire n'itangazamakuru muri RBC akaba ari no mu itsinda ryashyizweho rigamije kurwanya Covid19, Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko icyo gikorwa kizoroshya ibijyanye no gukurikirana abantu barwaye icyorezo cya covid 19  no kumenya aho banyuze kandi bizakorwa mu buryo bwubahiriza uburenganzira bwa buri wese.

Ati ''Kizoroshya ibyo ngi byo byo gukurikirana abantu kugira ngo hamenyekane mu by'ukuri uwarwaye aho yagiye anyura ndetse n'abandi baba baranyuze aho ngaho nawe yari ahari, ikindi ni uko bu buryo bizakorwa , bizakorwa hubahirizwa ibanga ry'umurwayi ndetse n'ibanga ry'aho hantu kuko abantu bashobora kugira impungenge bibwira ko bizashyira ku karubanda amakuru atari ngombwa, imyirondoro. Ni ibintu bizakorwa mu buryo bwubahiriza uburenganzira bwa buri wese.'’

RDB isaba ko abayobozi b'amahoteli  ko amakuru azajya abikwa mu buryo bw’ibanga, ko azajya akoreshwa mu gihe bibaye ngombwa mu gushaka amakuru ajyanye n’ciyorezo cya covid-19. 

Hoteli na resitora ni zimwe muri serivisi zemerewe gufungura ibikorwa nyuma y’iminsi 43 zifunze, ariko zisabwa ko zajya zifunga saa moya z’ijoro.

Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira