AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Kwakira impunzi zizava muri Libya byerekana ko Afurika ifite ibisubizo- Kagame

Yanditswe Sep, 25 2019 09:11 AM | 6,627 Views



Perezida wa Repubulika aratangaza ko kuba u Rwanda rwaremeye kwakira impunzi n'abimukira bo mu gihugu cya Libya ari ikimenyetso cyerekana ko Afurika yifitemo ibisubizo ku bibazo byayo ndetse ubufatanye n'Isi muri rusange bushobora gutanga ibisubizo ku bibazo by'ingutu byugarije Isi muri iki gihe.

Ibi Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri  ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Rusange ya 74 y'Umuryango w'Abibumbye.

Mu mbwirwaruhame yagejeje ku bihumbi by'abitabiriye Inteko Rusange ya 74 y'Umuryango w'Abibumbye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko ubufatanye no kutikanyiza kwa bamwe, byatanga umuti urambye ku bibazo byugarije Isi birimo n'icy'abimukira cyabaye agatereranzamba, aho bamwe muri bo bakomeje kurohama mu mazi magari abandi bagacuruzwa.

Aha ni na ho Umukuru w'Igihugu yahereye, maze ashimangira ko ubufatanye hagati ya Leta y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa bayo mu gushakira umuti icyo kibazo, ari ikimenyetso cy'ibishoboka.

Yagize ati "Mu minsi mike iri imbere u Rwanda ruritegura kwakira no kurinda umubare w'abimukira n'impunzi zari zarafatiwe bugwate mu nkambi zo muri Libya. Umusanzu w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi n'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ni uwo kwishimira. Turahamagararira buri munyamuryango wa Loni wese kuzuza ibyo asabwa n'amategeko mu rwego rwo gukorera hamwe. Ubwo bufatanye ni ikimenyetso kigaragaza ko turamutse dutahirije umugozi umwe twakemura ibibazo by'ingutu. Afurika ubwayo ni ikigega cy'ibisubizo. Nta gushidikanya ko ibibazo by'ubusumbane mu Isi byakemuka habayeho ubufatanye. U Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo harimo guha uburenganzira n'amahirwe abagore n'abakobwa."

Perezida Kagame unakuriye inama y'abakuru b'ibihugu bakurikirana intego z'iterambere rirambye, yanakomoje ku byo umugabane w'Afurika ukomeje gukora kugira ngo udasigara inyuma mu ishyirwa mu bikorwa ry'izo ntego, harimo n'isoko rusange rizatangangira muri Nyakanga umwaka utaha.

Yagize ati "Intego z'iterambere rirambye zo muri 2030 ni intego za Afurika. Afurika ifite ubushobozi kandi ni inshingano zacu ari na yo mpamvu Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ikomeje kwiyubaka mu bushobozi no mu mikorere. Nko muri Nyakanga umwaka utaha hazatangira ubucuruzi bushingiye ku masezerano y'isoko rusange ku mugabane, isoko rizaba ryagutse kurusha andi ku Isi. Ariko Afurika ikomeje gusigara inyuma mu kwesa imihigo y'intego z'iterambere rirambye. Ibyo kandi biraba mu gihe umugabane wacu ufite ibihugu byinshi biri mu biza ku isonga ku Isi mu kugira ubukungu buzamuka muri iki gihe. Iterambere ry'ubukungu rikwiye kutagira uwo risiga inyuma kugira ngo ubwo busumbane mu bihugu bukomeze kugabanyuka."

Umukuru w'Igihugu yanagarutse kandi ku ngingo ijyanye no kubungabunga ikirere nk'imwe mu zahawe umwihariko muri iyi Nteko Rusange ya 74 y'Umuryango w'Abibumbye, ahamagarira ibihugu binyamuryango kwemeza mu buryo bwa burundu amasezerano ya Kigali ku kubungabunga ikirere.

Yagize ati "Twese twitegereje ibikikije aho turi, turabona impamvu tugomba gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje mu rwego rwo kugabanya ubwiyongere bw'ubushyuhe bukabije mu Isi dushyiraho ibikorwa remezo bihangana n'ihindaruka ry'ibihe. Rimwe mu masomo akomeye nakuye mu nama y'ejo kuri iki kibazo, ni uko guhanga ibishya mu ikoranabuhanga bidufasha kugira igikorwa kandi ibyo ntibidindize ubukungu. Birashoboka ko ikintu cyazana impinduka zifatika ibihugu byakora ari ukwemeza burundu kandi bigashyira mu bikorwa uko bikwiye amasezerano mpuzamahanga ya Kigali nk'uko yemerejwe i Montreal."

Inama y'Inteko Rusange ya 74 y’Umuryango w’Ababibumbye iribanda ku ngingo 3 zirimo guhuriza hamwe imbaraga mu  kurandura ubukene, guteza imbere ireme ry'uburezi no kubungabunga ikirere.

Inkuru mu mashusho


                   Ubwo Perezida Paul Kagame yagezaga ijambo ku bitabiriye Inteko Rusange ya Loni

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura