AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Kuvana impunzi muri Milles Collines n'urupfu rwa Cpt Mbaye Diagne wo muri MINUAR

Yanditswe May, 30 2020 12:28 PM | 109,024 Views



Kuva mu kwezi kwa mata 1994, muri Hotel des Mille Collines i Kigali hari harahungiye abantu b’ingeri zose biganjemo Abatutsi n’Abahutu batavugaga rumwe na Leta y’abicanyi. 

Hashingiwe ku byagezweho n’imishyikirano yakomeje kuba hagati ya Guverinoma yiyitaga iy’Abatabazi n’ingabo za FPR-INKOTANYI hagamijwe kwimura abantu bari bahungiye kuri Hotel des Mille Collines bakajyanwa mu bice bifuza, icyo gikorwa cyarakozwe guhera tariki ya 27 Gicurasi 1994 kugeza ku ya 31 gicurasi 1994. 

Ingabo za Guverinoma y’Abajenosideri ntizubahirije ayo masezerano kuko Interahamwe n’Impuzamugambi zakomeje gushyira bariyeri ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali, zikavana abatutsi mu modoka za MINUAR bakabica. 

Capitaine Mbaye Diagne yitambitse imbere y’Interahamwe yanga ko zivana Abatutsi mu modoka za MINUAR ngo zibice, ahitanwa n’amasasu kuri bariyeri yanga ko Interahamwe zijyana abantu kubica. Kapiteni Mbaye Diagne yapfuye afite imyaka 36

Ku wa 4 Nyakanga 2010, Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Paul KAGAME, yageneye kapiteni Mbaye Diagne umudari w’umurinzi kubera ubutwari bwe budasanzwe yagaragaje akiza abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo abasilikare bose ba MINUAR bakora nka kapiteni Mbaye Diagne, baba barahagaritse Jenoside, hakarokoka benshi.

Paul RUSESABAGINA WIYIRITIRA KUROKORA ABATUTSI N’ABAHUTU BARI MURI HOTEL DES MILLE COLLINES ARABESHYA

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Paul Rusesabagina yatangije gahunda y’ubusambo abeshya amahanga ko ariwe warokoye impunzi ziganjemo Abatutsi zari zahungiye muri Hotel des Mille Collines. Paul Rusesabagina yakoresheje iyo turufu abeshya abazungu bamufasha gukora filime yamenyekanye cyane ku izina rya Hotel Rwanda. Nyamara, nta ruhare na ruto Paul Rusesabagina yagize mu gukiza abo bantu, ahubwo yarabasahuye, bamwe akabagambanira, kandi agakorana bya hafi n’inzego z’iperereza za Guverinoma y’abicanyi. 

1. Paul RUSESABAGINA YARI MANEKO WA LETA YA HABYARIMANA 

Paul RUSESABAGINA yakoreye Leta yateguye Jenoside nka maneko, mu guhiga no gutoteza Abatutsi guhera mu kwezi kw’Ukwakira 1990 ubwo FPR-INKOTANYI yatangizaga urugamba rw’intambara yo kubohoza igihugu. Kimwe mu bimenyetso bibigaragaza ni inyandiko yo ku wa 29/11/1990 yakozwe n’umukozi ushinzwe iperereza mu Mujyi wa Kigali yandikiye umuyobozi mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’iperereza amugezaho raporo yahawe na Rusesabagina. 

Uwo mukozi yabwiye umuyobozi we ko Paul Rusesabagina, wari diregiteri wungirije muri Hotel des Mille Collines yatanze amakuru ko umudipolomate w’Umurundi w’Umututsi witwaga Habonimana Leonidas, yabwiye umukozi w’umututsikazi ukora kuri reception ya Hotel des Mille Collines ko iryo joro Abahutu bazica Abatutsi.Yakomeje avuga ko uwo mu diplomate yagiye no kubibwira abandi batutsikazi b’abacuruzi bitwaga Jeannette na Helene, abasaba ko bahungira muri Ambassade y’Uburundi mu Rwanda. Uwo mukozi ushinzwe iperereza muri Kigali, ashingiye ku makuru yahawe na Paul Rusesabagina, yashoje asaba Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’iperereza mu Gihugu, ko uwo mudiplomate w’Umurundi w’Umututsi, yakwirukanwa mu Rwanda. 

Niba Paul Rusesabagina yaragambaniraga Abatutsi muri 1990, akabikora nka maneko wa Leta yateguye Jenoside, ni gute yahinduka muri Jenoside hagati, akarokora Abatutsi yagambaniraga mu myaka yose kuva muri 1990 ? 

2. IBIKORWA BYA Paul RUSESABAGINA BYUBAKIYE KU NGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE YO KU RWEGO RWO HEJURU

Paul RUSESABAGINA ntiyarokora Abatutsi muri Jenoside, ngo ahinduke mu kanya gato umuhakanyi wa Jenoside wo ku rwego rwo hejuru nkuko ateye ubu ngubu. Nta nubwo yarokora Abatutsi ngo ahindukire abe umuyoboke ukomeye wa FDLR uyitera inkunga mu buryo bwose.

Mu biganiro Paul RUSESABAGINA atanga hirya no hino mu mahanga, yirengagiza ukuri nkana akemeza ko habaye Jenoside ebyiri mu Rwanda. Paul RUSESABAGINA agoreka amateka nkana yerekana ko abatutsi bahunze igihugu muri 1959 ngo kubera ko bakoranaga  n’Umukoloni. Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi hagati ya 1959-1966 Rusesabagina ntacyo abuvugaho, kandi muri 1963 aribwo bwa mbere ubwo bwicanyi bwiswe Jenoside mu mateka y’u Rwanda. Mu biganiro atanga, Paul RUSESABAGINA avuga ko abarenga 50% y’abakoze Jenoside bakatiwe n’Inkiko z’u Rwandas ndetse n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, barengana, ngo bazizwa gusa ko ari Abahutu.

Paul RUSESABAGINA yirengagiza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye hamwe n’ibyemezo b’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), n’izindi nkiko z’ibihugu nk’Ububirigi, Ubuholandi, Canada, Suwedi, Norveji, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubudage n’Ubufaransa.

Hari Abakoze Jenoside bemeye icyaha nka Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe [The guilty plea of Jean Kambanda : The Prosecutor versus Jean Kambanda, case No ICTR 97-23-s;   appeal chamber  Case No. ICTR 97-23-A, October 2000], n’abandi benshi bahamwa n’icyaha cya Jenoside muri TPIR/ICTR. Uru rukiko rwanafashe icyemezo cy’ihame mpuzamahanga kivuga ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi ko bitagomba kugibwaho impaka. [Judicial notice on the genocide perpetrated against the Tutsi in Rwanda. Appeals Chamber of the ICTR, 16 June 2006, a judicial notice (ICTR-98-44-AR73 (C)].

Hari kandi Icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye 58/234 gishyiraho umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi [Resolution adopted by the General Assembly 58/234.  International Day of Reflection on the 1994 Genocide in Rwanda.4. UN Security Council].

3. Paul RUSESABAGINA NI UMUYOBOKE N’UMUTERANKUNGA WA FDLR 

Ubuhamya bw’abantu bitandukanije na FDLR barimo abari mu nzego nkuru z’ubuyobozi bwayo bwa gisilikare nka Major Vital UWUMUREMYI, Liyetona Kolonel Tharcisse NDITURENDE n’abandi, bwemeza ko Paul RUSESABAGINA akusanya amafaranga hirya no hino mu mahanga ayoherereza FDLR mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo agamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Imiryango mouzamahanga itandukanye nk'Umuryango w' Abibumbye, Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika, Umuryango w' Ibihugu by’Iburayi, Inama Mpuzamahanga y'Akarere k'Ibiyaga Bigari, yose yemeje ko FDLR ifatwa nk'umutwe w'iterabwoba. Kuva tariki ya 01 Ugushyingo 2005, mu myanzuro myinshi nk'umwanzuro 1596 n'uwa 1896, Inama ishinzwe umutekano y'Umuryango w' Abibumbye yafatiye ibihano abayobozi ba FDLR.

Mu mwanzuro 2150 (2014) washyizweho umukono tariki ya 16/412014, Inama ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye yibukije ko abayobozi n'abandi bagize FDLR bari mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda; iranibutsa ko abagize FDLR bari mu gatsiko kafatiwe ibihano n'Umuryango w' Abibumbye bakomeje gukora ubwicanyi bushingiye ku moko, ndetse n'ubundi bwicanyi mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikanibutsa ko ari ngombwa kubuza ako gatsiko gukomeza ibyo bikorwa nk'uko biteganywa n'umwanzuro 2098 (2013). 

Mu guhana bariya bayobozi babiri ba FDLR, Ubudage bwashyize mu bikorwa umwanzuro 2150 (2014) usaba ibihugu byose bigize Umuryango w' Abibumbye gukora iperereza no gukurikirana abantu bose baregwa Jenoside yakorewe Abatutsi bari ku butaka bwabyo, batibagiwe abayobozi ba FDLR. Tariki ya 28/9/2015, Ubudage bwaciriwe urubanza abayobozi bakuru babiri mu rwego rwa politiki, Ignace MURWANASHYAKA na Straton MUSONI bakatirwa igifungo cy’imyaka 

cy'imyaka cumi n'itatu (13) kuri MURWANASHYAKA naho MUSONI rumuhanisha igifungo cy'imyaka umunani (8). 

Nta ruhare na ruto Paul RUSESABAGINA yagize mu gukiza Abatutsi muri 1994. Ahubwo aho agereye muri Hotel Mille Collines, yakoresheje abakozi inama, abasaba gusohora mu byumba abantu bose barimo badafite ubwishyu, bakaryama mu birongozi (corridor). Umuntu wabaga adafite ubwishyu, Paul RUSESABAGINA yamusinyishaga sheki y’ingwate ku gahato. Mu gihe Paul RUSESABAGNNA yamaze kandi acunga iyi Hotel, yaranzwe kandi no gufatanya n’abayobozi bakuru b’Interahamwe n’abayobozi b’ingabo za ex-FAR bari ku isonga ya Jenoside. Ubwo bufatanye hagati ya Paul RUSESABAGINA n’ibikomerezwa byo muri Leta y’u Rwanda yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Dr BIZIMANA Jean Damascène

Umunyamabanga Nshingwabikorwa

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama