Yanditswe Apr, 14 2016 16:44 PM | 2,723 Views
Umunyamabanga wa Leta
ushinzwe ubucukuzi n’amabuye y’agaciro muri Minisiteri y’umutungo kamere Evode
IMENA aributsa AbanyaGakenke ko buri wese asabwa guhagurukira ingengabitekerezo
mbi ya genocide yashoye imizi muri politiki mbi. Ibi yabitangarije mu murenge
wa Kivuruga muri ako karere mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo
hazirikanwa inzirakarengane zishwe muri genocide yakorewe Abatutsi. Umuryango
Ibuka uhereye ku buhamya bwatanzwe bugaragaza uko hirya no hino Abatutsi bishwe
mu 1994 ariko hakaba hari abakiyipfobya basabye ko hafatwa ingamba kandi
abagaragaraho ingengabitekerezo yayo bakajya baburanishirizwa aho bakorera ibyo
byaha.
Ku rwibutso rwa genocide yakorewe Abatutsi rwa Buranga mu murenge wa Kivuruga rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi 902 biciwe hirya no hino mu makomini yari ahegereye. Mu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deo yagarutse ku kibazo cy’ingengabitekerezo ya jenoside ikomeje kugaragara mu bantu bakuru kandi aribo bagombye kubera ikitegererezo urubyiruko rufite inyota yo kubaho mu Rwanda ruzira amacakubiri. Muri aka karere ahagaragaye abantu 5 baranzwe n’amagambo akomeretsa kandi apfobya genocide.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru