AGEZWEHO

  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali – Soma inkuru...

Kuri uyu wa Mbere haratangira mu bujurire urubanza rwa FLN

Yanditswe Jan, 16 2022 17:27 PM | 16,681 Views



Kuri uyu wa Mbere urukiko rw’ubujurire ruratangira kuburanisha urubanza rw’abari abayobozi, abayoboke n’abarwanyi b’umutwe wa MRCD-FLN barimo na Paul Rusesabagina wari uwukuriye, bahamijwe ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Ubwo baburanishwaga n’urukiko rukuru mu rugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi, Paul Rusesabagina n’abandi 20 baregwaga hamwe bari bakatiwe ibihano bihera ku myaka 3 kugera kuri 25.

Ubujurire bugiye gusuzumwa ni ubw’abaregeye indishyi bagaragaje ko batishimiye uko zabazwe bashingiye ku byo bari basabye mu iburanisha.

Nsengiyumva Vincent yari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabimata aho abarwanyi b’uyu mutwe bateye bakamurasa ndetse bagatwika n’imodoka ye.

Agira ati "Hari ibyo twari twaregeye indishyi urukiko rutahaye agaciro cyane cyane aho bavuze ko hari ibimenyetso bitabashije kuboneka, ibyongibyo hari ibitabashije kudushimisha kuko tuburana n’ubundi hari ibyo twagaragaje ko tutabasha kubona ibimenyetso cyane cyane nk’abantu imitungo yabo yagiye itwarwa, imitungo yabo yagiye itwikwa n’ibindi, ibyo rero hari ibitabonerwa ibimenyetso."

Ku bijyanye n’indishyi z’akababaro, urukiko rwatangaje ko uwiciwe uwo bashakanye agomba guhabwa miliyoni 10, uwiciwe umwana miliyoni 5-5.5, uwiciwe umubyeyi buri wese agahabwa miliyoni 5, uwiciwe umuvandimwe miliyoni 2, uwakomerekejwe cyangwa akamugazwa miliyoni 2, uwatewe ubumuga n’ubusembwa agahabwa hagati ya miliyoni 3-4, uwashimuswe agenerwa ibihumbi 300 naho ibigo byatwikiwe imodoka zitwara abagenzi aribyo Omega Express yagenewe miliyoni 164 naho Alpha express miliyoni 80.

Abangirijwe imodoka zisanzwe umwe agenerwa miliyoni 15 undi miliyoni 4. 

Abaregeye indishyi bo mu mirenge ya Ruheru na Kivu bose nta zo bemerewe kubera ko nta bimenyetso by’ibyo bangirijwe bagaragarije urukiko. Abaregera indishyi bakaba barajuriye basaba ko zongerwa kuko zagabanyijwe cyane bagereranyije n’izo basabaga.

Ku rundi ruhande, ubushinjacyaha bwajuririye ibihano n’ibyaha kuko urukiko rwabigabanyije nk’uko umuvugizi wabwo Nkusi Faustin yahise abitangaza ku munsi urubanza rwasomeweho ku itariki 20 Nzeri umwaka ushize.

"By’umwihariko ku basabiwe ibihano bikaba byagiye bigabanywa mu buryo bugaragara, aho hari abahawe igifungo cy’imyaka 5, 20 abandi 25, barasabiwe wenda igifungo cya burundu, twareze abantu benshi ibyaha byinshi, ugasanga nk’uwo twareze ibyaha 14 navuga nka Sankara ibyaha 14, wareba nka Rusesabagina ibyaha 9, ariko bagiye kubahamya ibyaha babahamije, Sankara ibyaha 4, Rusesabagina ibyaha 2, Herman icyaha 1 n’abandi ugasanga ni kimwe, bibiri."

Abandi bajuriye ni bamwe mu baregwa bo basaba kugabanyirizwa ibihano barimo na Nsabimana Callixte wiyise Sankara wakatiwe gufungwa imyaka 20. Naho Paul Rusesabagina utarongeye kugaragara mu rukiko kuva muri Werurwe mu 2021 ntiyajuriye, ahubwo hajuriye ubushinjacyaha busaba ko igihano cy’imyaka 25 y’igifungo cyakongerwa ndetse urukiko rukamuhamya ibyaha byose bwamureze.


Gratien Hakorimana




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #