AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kumenyekanisha u Rwanda byatumye umwaka ushize rusurwa n’abagera kuri miliyoni 1 na 700

Yanditswe Dec, 05 2019 18:29 PM | 21,624 Views



Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) gishingiye ku musaruro uva mu bikorwa byo kumenyekanisha u Rwanda, kirezeza Abanyarwanda ko amasezerano n'ikipe ya Paris St Germain azatuma abasura u Rwanda bakomeza kwiyongera.

Ibi ngo bituma u Rwanda rudaha agaciro abarufata nk'igihugu kidakwiye kugirana ubufatanye n'aya makipe y'ibihangange ku isi.

Umwaka n'amezi atandatu birashize, abakunzi n'abakurikirana umupira w'amaguru ku isi yose bareba ijambo VISIT RWANDA ku myambaro y'abakinnyi b'ikipe yo mu Bwongereza Arsenal ndetse no muri stade y'iyi kipe Emirates Stadium yakira abarenga ibihumbi 60 iri jambo baribona kenshi.

Nyuma y'umwaka n'igice iyi nkuru yiyongereyeho indi, ivuga ko no muri Parc des Prices, Sitade y'ikipe y'igihangange mu Bufaransa Paris St Germain yakira abarenga ibihumbi 47 hagiye kujya hagaragara iri jambo VISIT RWANDA ndetse byatangiye ku mukino iyi kipe yaraye itsinzemo ikipe ya Nantes 2 ku busa.

Kumenyekanisha u Rwanda binyuze mu bikorwa nk'ibi, RDB ivuga ko bitanga umusaruro kuko byongera umubare w'abarusura, gusa bamwe mu banyamahanga bagiye bagaragaza ko u Rwanda atari igihugu gikwiye kuba gikora ibi bikorwa.

Umuyobozi mukuru muri RDB ushinzwe ubukerarugendo Belise Kaliza avuga ko ku Rwanda atari ko bimeze.

Yagize ati ''Abavuga ko igihugu kimeze nk'u Rwanda kidakwiye gushora mu bikorwa byo kwamamaza bimeze gutya, bafite uburenganzira bwo kubivuga, ariko twebwe icyo tuzi ni uko amafaranga tuvana mu bukerarugendo aduha ubushobozi ndetse tukumva twanashora mu bikorwa byo kumenyekanisha u Rwanda. Ibi kandi bikorwa ahantu hose yaba mu bucuruzi n'ahandi. Ugomba kugaragaza ugomba kwamamaza kugira ngo umenyekane ntabwo twakwicara tuvuga ngo kubera dukennye ntabwo tugomba gukora ibikwiye kugira ngo tuve muri ubwo bukene.''

RDB ivuga ko kumenyekanisha u Rwanda muri gahunda zitandukanye byatumye abarusura biyongera bagera kuri miliyoni n'ibihumbi 700 mu mwaka ushize, ndetse ko Abanyarwanda bagera ku bihumbi 142 bafite imirimo mu bikorwa bifitanye isano n'ubukerarugendo kuri ubu, ni mugihe mu 2017 bari ibihumbi 90 gusa.

Muri rusange aya masezerano akubiyemo ko abakinnyi bo ku isonga n’ibyamamare by’ikipe ya Paris Saint Germain bazatembera u Rwanda bagaragarize ibyiza byarwo imbaga y’abakunzi bayo basaga miliyoni 70 ku Isi yose.

Icyayi cy’u Rwanda ndetse n’ikawa y’u Rwanda nibyo byonyine rukumbi bizajya bicururizwa kuri Stade Parc des Princes.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku Buhinzi n'Ubworozi mu Rwanda, kivuga ko kiteze inyungu nini muri ubu bufatanye gishingiye ku musaruro wavuye mu masezerano u Rwanda rwagiranye Alibaba ngo yatumye ikawa u Rwanda rwohereza mu Bushinwa yiyongeraho 700%.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko hari inyungu u Rwanda rufite mu kuzamura umupira w'amaguru ku ruhande rw'u Rwanda.

Muri aya masezerano kandi harimo n’icyiswe 'La Semaine du Rwanda à Paris' bivuze Icyumweru cy’u Rwanda i Paris, aho buri mwaka Abanyarwanda bazajya bajya muri icyo gihugu bakagaragaza ibyo bakora, byaba ibijyanye n’imyenda, ubukorikori ndetse n’ibindi.


Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama