Yanditswe Aug, 03 2021 17:42 PM | 27,129 Views
Abatuye mu mirenge
y’akarere ka Muhanga iri muri gahunda ya guma mu rugo, barikanga ko iyi gahunda
ishobora kongererwa igihe bitewe n’ubwiyongere bw’abandura covid 19 itarimo
kugabanuka.
Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko kwiyongera kw’iyi mibare bifitanye isano no gupima abantu benshi bahuye n’abanduye.
Kimwe n’utundi turere tumwe na tumwe tw’igihugu, kuva tariki 28 Nyakanga uyu mwaka imirenge 7 muri 12 igize akarere ka Muhanga iri muri gahunda ya guma mu rugo izamara iminsi 14.
Gahunda ya guma mu rugo ishyirwaho kugirango hirindwe ikwirakwira ryihuse cy’icyorezo cya covid 19, gusa muri aka karere imibare yakomeje kuba hejuru, abaturage batekereza bimwe mu byatumye iyi mibare izamuka.
Iyo ugereranije iminsi 4 iheruka usanga abanduye covid 19 mu karere ka Muhanga barenga gato 350, kuko tariki 30 Nyakanga hatangajwe 105, ku ya 31 hatangazwa abanduye 120, tariki 1 Kanama habonetse 68 naho tariki 2 Kanama haboneka abantu 75 banduye covid 19.
Ibi nibyo abaturage baheraho bagaragaza impungenge z’uko igihe imibare yakomeza gutumbagira byatuma gahunda ya guma mu rugo yongererwa iminsi.
Nubwo abatuye n’abagenda mu karere ka Muhanga bikanga kongererwa gahunda ya guma mu rugo bitewe n’imibare y’abandura covid iri hejuru, umuyobozi w’aka karere Kayitare Jaqueline asobanura ko kubona imibare iri hejuru muri iyi minsi, bifitanye isano no kuba harashyizwe imbaraga mu gupima abantu benshi bahuye n’abandura kandi ngo ingamba z’ubwirinzi zikomeje gukazwa bihereye mu nzego z’ibanze.
Inzego z’ubuzima ziteganya iminsi 14 kugirango ufite ubwandu bwa covid 19 akurikiranwe, bityo hamenyekane niba hari intambwe umurwayi atera iganisha ku gukira cyangwa agahabwa ubundi bufasha bwisumbuyeho.
Gushyira abantu muri gahunda ya guma mu rugo kandi ni kimwe mu bigabanya ikwirakwira ry’ubwandu ku buryo bwihuse.
Jean Claude Mutuyeyezu
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru