Yanditswe May, 22 2022 13:41 PM | 100,221 Views
Abakurikiranira hafi iby'amasoko yo mu karere ka
Rubavu, baravuga ko kuba adatanga umusaruro yari yitezweho yubakwa, ku
ikubitiro biterwa no kuba inyigo yayo nta ruhare yahaye umuturage mu guhitamo
no kugena aho abereye kubakwa.
Menshi mu masoko yo muri Rubavu ntakora neza, yambaye ubusa nyamara abazunguzayi buzuye Umujyi wose.
Amwe mu masoko arimo irya Kanzenze, Rugerero na Karukogo amaze imyaka irenga 20 yubatswe nyamara iterambere ariho bigaragara ko atariryo yakabayeho, kuko ahoramo ibibazo by'imikorere.
Abayakoreramo n’abayaturiye basanga intandaro y’iki kibazo ari uko mbere yo kuyubaka, umuturage atahawe umwanya wo kugaragaza aho yakubakwa birangira ashyizwe ahatabereye.
Ibibazo by'imikorere y'amasoko ntibigaragara muri Rugerero, Kanzenze na Karukogo gusa, kuko birakururana ukabisanga no mu isoko rya Mbugangari riri mu Murenge wa Gisenyi.
Mbugangari ibibazo byaho bishingiye ku mikorere hagati yaryo n'isoko rya Karukogo ku bijyanye no kuvuga ngo ibi biracururizwa aha, ibindi bibe aha ahanini birimo inkoko, ibitunguru n'inyanya n'ibindi.
Nk'ubu bamwe mu bacuruzi bivanye Karukogo bagaruka Mbugangari ngo ku bw'ibihombo bahahuriye nabyo, ariko kandi abasigaye Karukogo nabo barijujuta ntibishimiye ko hari abagiye kuko babifata nk'ibisenya isoko ryabo
By'umwihariko ikibazo cya Mbugangari na Karukogo, ubuyobozi bw’Akarere bwacyinjiyemo.
Mu mizo ya mbere ubuyobozi bw'Akarere bwashyigikiye ko ibicuruzwa byimuriwe Karukogo bgumayo ariko nyuma yo kubona ko abacururiza Mbugangari batabikozwa ubuyobozi bw’akarere bwisubiyeho bwemera ibyifuzo by'abakorera Mbugangari.
Abaturage bagaragaza ko imikorere y'amasoko ikwiye kugira umurongo unoze ukemura ibibazo byose by'ubucuruzi harimo n'icyo gucururiza mu kajagari no mu mihanda kikiri ingorabahizi muri Rubavu.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse kuri iki kibazo aragaragaza ikigiye gukorwa amasoko ahari ngo abyare ibisubizo.
Ariko ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bugaragaza ko abikorera nabo bakwiye kubigiramo uruhare, bagaragaza imishinga ishobora gutuma ayo masoko akora neza kugirango ahe service nziza abaturage.
Freddy Ruterana
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru