AGEZWEHO

  • Kayondo ukekwaho uruhare muri Jenoside yatawe muri yombi n’u Bufaransa – Soma inkuru...
  • Kigali: Ahimurwa abaturage kubera amanegeka hateganyirijwe gukorerwa iki? – Soma inkuru...

Kuki amasoko menshi yo muri Rubavu adatanga umusaruro uko byari byitezwe?

Yanditswe May, 22 2022 13:41 PM | 100,221 Views



Abakurikiranira hafi iby'amasoko yo mu karere ka Rubavu, baravuga ko kuba adatanga umusaruro yari yitezweho yubakwa, ku ikubitiro biterwa no kuba inyigo yayo nta ruhare yahaye umuturage mu guhitamo no kugena aho abereye kubakwa.

Menshi mu masoko yo muri Rubavu ntakora neza, yambaye ubusa nyamara abazunguzayi buzuye Umujyi wose.

Amwe mu masoko arimo irya Kanzenze, Rugerero na Karukogo amaze imyaka irenga 20 yubatswe nyamara iterambere ariho bigaragara ko atariryo yakabayeho, kuko ahoramo ibibazo by'imikorere.

Abayakoreramo n’abayaturiye basanga intandaro y’iki kibazo ari uko mbere yo kuyubaka, umuturage atahawe umwanya wo kugaragaza aho yakubakwa birangira ashyizwe ahatabereye.

Ibibazo by'imikorere y'amasoko ntibigaragara muri Rugerero, Kanzenze na Karukogo gusa, kuko birakururana ukabisanga no mu isoko rya Mbugangari riri mu Murenge wa Gisenyi.

Mbugangari ibibazo byaho bishingiye ku mikorere hagati yaryo n'isoko rya Karukogo ku bijyanye no kuvuga ngo ibi biracururizwa aha, ibindi bibe aha ahanini birimo inkoko, ibitunguru n'inyanya n'ibindi.

Nk'ubu bamwe mu bacuruzi bivanye Karukogo bagaruka Mbugangari ngo ku bw'ibihombo bahahuriye nabyo, ariko kandi abasigaye Karukogo nabo barijujuta ntibishimiye ko hari abagiye kuko babifata nk'ibisenya isoko ryabo

By'umwihariko ikibazo cya Mbugangari na Karukogo,  ubuyobozi bw’Akarere bwacyinjiyemo.

Mu mizo ya mbere ubuyobozi bw'Akarere bwashyigikiye ko ibicuruzwa byimuriwe Karukogo bgumayo ariko nyuma yo kubona ko abacururiza  Mbugangari batabikozwa ubuyobozi bw’akarere bwisubiyeho bwemera ibyifuzo by'abakorera Mbugangari.

Abaturage bagaragaza ko imikorere y'amasoko ikwiye kugira umurongo unoze ukemura ibibazo byose by'ubucuruzi harimo n'icyo gucururiza mu kajagari no mu mihanda kikiri ingorabahizi muri Rubavu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse kuri iki kibazo aragaragaza ikigiye gukorwa  amasoko ahari ngo abyare ibisubizo.

Ariko ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bugaragaza ko abikorera nabo bakwiye kubigiramo uruhare, bagaragaza imishinga ishobora gutuma ayo masoko akora neza kugirango ahe service nziza abaturage.

Freddy Ruterana




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF