AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kuki aborozi batitabira kujyana amata ku makusanyirizo mu Ntara y’Iburasirazuba?

Yanditswe Dec, 07 2022 19:29 PM | 148,637 Views



Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi ivuga ko Uturere two mu Ntara y’Iburasirazuba dukorerwamo ubworozi bw’Inka twagejejwemo ibikorwaremezo byakira umukamo w'amata ku makusanyirizo,  ariko aborozi ntibarashobora guhaza ubushobozi bw'ibyo bikoresho.

Aborozi bo mu karere ka Gatsibo bavuga ko iki kibazo  giterwa na  bamwe mu borozi  bagurishiriza amata hanze y’amakusanyirizo.

Hafatiwe ku rugero rw’ikusanyirizo rya Rwimbogo riri mu karere ka Gatsibo,  ni hamwe mu hari icyuho cy’amata kuko iri kusanyirizo rifite ubushobozi bwo kwakira litilo ibihumbi birindwi ku munsi ariko ayo ribona ntarenga litilo ibihumbi bitatu ku munsi. 

Abahagemura amata bakagaragaza ko nubwo batunze Inka nyinshi, ariko izitanga umukamo zikaba nke,  hari  n'amata agurishirizwa hanze y’amakusanyirizo.

Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi, Dr.Geraldine Mukeshimana aherutse kuvuga ko  hari impungenge zibikoresho byagejejwe ku makusanyirizo y'amata ariko hakabura umukamo uhagije.

Bivugwa ko amata atazanwa ku makusanyirizo agurishwa  mu mahoteri n'ama restaraunts, ibintu binyuranije n’amabwiriza agenga amakoperative y’aborozi kandi ari nabo bafite inshingano zo kugenzura ko amata yose agezwa ku makusanyirizo, ariko bamwe mu ribo ngo nibo babaca imyuma bakigurishiriza amata hanze y’amakusanyirizo.

Ntabwo byashobokeye RBA kubona aborozi bavugwaho iyo mikorere inyuranije n’amabwiriza kugira ngo bagire icyo babivugaho ndetse yewe n’amahoteri hamwe n’ama restaraunts  bivugwa ko agurishwaho ayo mata. 

Cyokora umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry' ubukungu, Sekanyange Jean Leonard avuga ko kugeza ubu umuturage ukenera amata agomba kujya ayakura kwikusanyirizo mu rwego rwo guca iyo mikorere.

Mu karere ka Gatsibo imibare igaragaza ko haboneka umukamo w'amata  litilo ibihumbi 50 buri munsi, ariko agezwa ku makusanyirizo ni litilo ibihumbi 20 ku munsi.

Maurice Ndayambaje




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage