Yanditswe Dec, 07 2022 19:29 PM | 148,381 Views
Minisiteri
y'ubuhinzi n'ubworozi ivuga ko Uturere two mu Ntara y’Iburasirazuba dukorerwamo
ubworozi bw’Inka twagejejwemo ibikorwaremezo byakira umukamo w'amata ku makusanyirizo,
ariko aborozi ntibarashobora guhaza
ubushobozi bw'ibyo bikoresho.
Aborozi bo mu karere ka Gatsibo bavuga ko iki kibazo giterwa na bamwe mu borozi bagurishiriza amata hanze y’amakusanyirizo.
Hafatiwe ku rugero rw’ikusanyirizo rya Rwimbogo riri mu karere ka Gatsibo, ni hamwe mu hari icyuho cy’amata kuko iri kusanyirizo rifite ubushobozi bwo kwakira litilo ibihumbi birindwi ku munsi ariko ayo ribona ntarenga litilo ibihumbi bitatu ku munsi.
Abahagemura amata bakagaragaza ko nubwo batunze Inka nyinshi, ariko izitanga umukamo zikaba nke, hari n'amata agurishirizwa hanze y’amakusanyirizo.
Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi, Dr.Geraldine Mukeshimana aherutse kuvuga ko hari impungenge zibikoresho byagejejwe ku makusanyirizo y'amata ariko hakabura umukamo uhagije.
Bivugwa ko amata atazanwa ku makusanyirizo agurishwa mu mahoteri n'ama restaraunts, ibintu binyuranije n’amabwiriza agenga amakoperative y’aborozi kandi ari nabo bafite inshingano zo kugenzura ko amata yose agezwa ku makusanyirizo, ariko bamwe mu ribo ngo nibo babaca imyuma bakigurishiriza amata hanze y’amakusanyirizo.
Ntabwo byashobokeye RBA kubona aborozi bavugwaho iyo mikorere inyuranije n’amabwiriza kugira ngo bagire icyo babivugaho ndetse yewe n’amahoteri hamwe n’ama restaraunts bivugwa ko agurishwaho ayo mata.
Cyokora umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry' ubukungu, Sekanyange Jean Leonard avuga ko kugeza ubu umuturage ukenera amata agomba kujya ayakura kwikusanyirizo mu rwego rwo guca iyo mikorere.
Mu karere ka Gatsibo imibare igaragaza ko haboneka umukamo w'amata litilo ibihumbi 50 buri munsi, ariko agezwa ku makusanyirizo ni litilo ibihumbi 20 ku munsi.
Maurice Ndayambaje
Ubuzima: Muri 2030 abazaba barasuzumwe kanseri y’inkondo y’umura bazaba bageze kuri 70%
Feb 05, 2023
Soma inkuru
Burera: Hatangiye icyiciro cya 8 cy'Itorero ry'Intagamburuzwa
Feb 05, 2023
Soma inkuru
Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije imiryango yaburiye ababo mu mpanuka y'ubwanikiro bw ...
Feb 03, 2023
Soma inkuru
Abanyekongo batari impunzi baba mu Rwanda baravuga ko bafite umutekano uhagije
Feb 02, 2023
Soma inkuru
Kugira ibikorwaremezo bifatika ni inyungu ku batuye Afurika-Perezida Kagame
Feb 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare-Gikoba ibumbatiye amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu igiye kubakwa bigezweho
Feb 01, 2023
Soma inkuru