AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kuhira imirima bimaze guteza imbere abahinzi b'i Nasho

Yanditswe Mar, 11 2020 06:01 AM | 14,593 Views



Benshi mu bahinzi b'i Nasho na Mpanga mu karere ka Kirehe barishimira intambwe bamaze gutera aho kuri ubu binjiza amafaranga arenga ibihumbi 700 kuri hegitari imwe, bakura mu buhinzi bwiganjemo ubw'ibigori, soya, ibishyimbo n'imboga.

Ibi bavuga ko babikesha umushinga wo kuhira i musozi ubagejeje ku musaruro wa toni 5 kugeza ku 10 kuri hegitari.

 Kansangire Violette ni umuhinzi wa kijyambere. Aratembera mu mirima yahinzemo ibigori akoresha imodoka ye yo mu bwoko bwa RAV 4.

Iyi nkuru yo kwinjiza amafaranga menshi ngo ntiyahozeho, yatangiranye na gahunda yo kuhira i musozi. 

Barekayo Nicodemu ni undi muhinzi wa Kijyambere ugereranya izi mpinduka n'izuba ryarashe ahari umwijima ukabije. Inkuru ye  ayihera mu myaka y'1985 ubwo yageraga muri aka gace.

Aba bahinzi ni bamwe mu barenga 2099 bibumbiye hamwe bamaze imyaka irenga 3 babyaza umusaruro uyu mushinga.

Barekayo Nicodemu amaze kubaka inzu 4 z'ubucuruzi, ku mwaka ashobora kwinjiza amafaranga arenga miliyoni 10. 

Ni mugihe Kansangire Violette amaze kwigeza kuri byinshi birimo imodoka yo mu bwoko bwa Fuso na Daihatsu zimufasha muri uyu mwuga we, amaze gutera imbere no mu bworozi bumufasha kubona ifumbire, kuri ubu atunze ingurube zirenga 300 n'inkoko zirenga 3500.

Umuyobozi w'uyu mushinga wo kuhira i musozi wa NASHO, Dr Magnifique Ndambe Nzaramba avuga ko kuva uyu mushinga utangiye umaze kugira umusaruro ugaragara, aha arifashisha urugero rw'agaciro k'uyu mushinga n'inyungu imaze kuvamo.

Uyu mushinga uri ku buso bungana na hegitari 1173 ukoreramo abahinzi barenga ibuhumbi 2 bibumbiye muri koperative NAICO. 

Umwaka w'ihinga 2019 B muri rusange muri iki cyanya cyuhirwa hasaruwe ibigori bingana na toni 2800 zirimo 1960 zagiye ku isoko izi zavuyemo amafaranga agera kuri miliyoni 490, soya yasaruwe muri icyo gihembwe cy'ihinga yavuyemo miliyoni 64. Muri rusange binjije arenga miliyoni 500.

Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage