AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Kugira ngo u Rwanda rugere ku cyerekezo 2050 hakenewe kubaka uburezi butajegajega-Impuguke

Yanditswe Feb, 17 2020 21:17 PM | 5,743 Views



Impuguke zitandukanye zigaragaza ko kugira ngo u Rwanda rugere ku cyerekezo rwihaye cya 2050 hakenewe kubaka uburezi butajegajega. Ibi ngo ni bimwe mu bizanatuma u Rwanda rugira ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Urwego rw'uburezi n'urw'ubuzima ni zimwe mu nzego abasesengura iby'ubukungu n'uburezi bemeza ko zigira uruhare runini mu iterambere ry'ibihugu mu gihe zikora neza. Mu Rwanda Izi ngingo zinafite uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa ry'icyerekezo 2050 u Rwanda rwatangiye.

Umushakashatsi akaba n'umwarimu muri kaminuza mu bijyanye n'ikoranabuhanga mu burezi  Dr. Evode Mukama aragaragaza bimwe mu bibazo bibangamiye uburezi. 

Ati "Uburezi harimo ibibazo  hari politiki zihindagurika vuba vuba, muri 1995 twari twafashe politiki yo kwigisha mu ndimi Icyongereza, Ikinyarwanda n'Igifaransa, tugeze muri 1998 bati twigishe mu cyongereza gusa, nyuma bati twigishe mu Kinyarwanda ejo bundi wumvishe bavuga ko tugiye kwigisha mu cyongereza kuva mu mwaka wa 1 ibyo byo guhindagura indimi cyane bituma abana bapfira mu burezi ibyo rero bituma umwana atamenya ikinyarwanda, atamenya icyongereza, atamenya igifaransa kandi tuzi ko ubumenyi bwubakwa mu rurimi. Abanyarwanda benshi bagize amahirwe yo kwiga amashuri y'imyaka 9 na 12  ni ibintu byiza cyane ku burezi bw'u Rwanda ariko kandi byagize ingaruka zo gufata abanyeshuri benshi cyane tugisha benshi ariko wareba ireme ugasanga ntaryo ntibajyanye n'umubare w'abarimu ntibajyanye n'ibyumba bihari ibyo byose bikagira ingaruka."

Mu cyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye kigaragaza ko Umunyarwanda azaba yinjiza nibura amadorari 4000 ku mwaka muri 2035 ndetse ku buryo azaba ageze mu bihumbi 12 mu mwaka wa 2050.  Aha ni ho impuguke zihera zigaragaza ko uburezi ari umusingi w'iterambere u Rwanda rwifuza mu cyerekezo rwihaye.

Uyu ni Dr Evode Mukama hamwe na Dr.Murenzi Phanuel impuguke mu miyoborere ndetse na Habyarimana Straton impuguke mu bukungu.

Mukama yagize ati "Bwa burezi bwa hose mvuga ni bwo navuga ko ari umusingi w'amajyambere ibindi byose byubakiyeho, ni bwo buzatuma abantu bagira ubuzima bwiza, abantu bagira umusaruro mu buhinzi, ubworozi butanga umusaruro ukenewe, ba bantu bagashobora kubona ibibatunga usibye no kubona ibibatunga bagashobora no gusagurira amasoko. Ikindi dukwiye gusha abanyeshuri kwiga kugira ngo ubwo bumenyi n'ubuzima bafite babukoreshe kugira ngo noneho batange icyerekezo cy'ubuzima bwiza."

Dr.Murenzi Phanuel, impuguke mu miyoborere we ati "Ufashe amabuye yose ari muri Afrika ukaza ukayashyira mu Rwanda, ukazajya wohereza ibuye uko ryakabaye ayo mabuye ntacyo yazamarira u Rwanda ariko ya mabuye uyacukuye ukayashongesha, ukayakuramo icyuma, icyuma ugakuramo telephone, ugakuramo icyuma cy'imodoka ibyo ni byo bukungu bushingiye ku bumenyi, bisaba ko twubaka uburezi bukomeye leta igashiramo amafaranga ashoboka mu nzego 2, ku munyeshuri, ku mwarimu umwigisha, ibikoresho.

Impuguke mu bukungu Habyarimana Straton avuga ko icyerekezo 2050 gishoboka mu gihe ubukungu buzamutse ku kigero cya 10%.

Ati "Kuva ku madorari 700 kugera ku madorari ibihumbi 4 ukagera ku madorari ibihumbi 12 bamwe babibona nk'inzozi ariko ntabwo ari inzozi, hari ingero nyinshi z'ibihugu nkaza Botswana, uduhugu duto nka za Belise, iyo urebye ibihugu nka Korea, ibihugu nk'Ubushinwa, ikingenzi ni ugukora ku buryo iterambere ritagabanuka dukoze ku buryo nibura tukajya tubona ubwiyongere bw'ubukungu buri ku 10% kuzamura twazabigeraho, hari ibihugu byari aho turi byabashije kubigeraho mu myaka 30 cyangwa 20 hari ibyabikoze mu myaka 19 zimbona rero ko twe tutabikora."

Bisobanurwa ko mu 2050, umunyarwanda agomba kuzaba afite ubuzima bwiza aho serivisi zose z’ubuvuzi zizaba zaranogejwe ndetse n’uburezi bufite ireme ryo hejuru cyane rijyanye n’igihe isi igezemo. 


John Patrick KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira