Yanditswe Jul, 02 2016 21:53 PM
2,816 Views
Kutagira ibibuga byo
gukiniraho ndetse n'ibikoresho byabugenewe ni zimwe mu mbogamizi, abakina
umukino wa Goalball, umukino w' abafite ubumuga bwo kutabona bahura nazo mu
Rwanda muri iki gihe.
Ubwo hatangizwaga ikiciro cya 3 cya Championnat y' uyu mukino, abakinnyi bongeye kugaragaza ko imikino nk' iyi yatumye bava mu bwigunge babagamo, aho bumvaga ko ari bonyine bitewe n' ubumuga bafite.
Mu bihembo biteganijwe muri iyi mikino izasozwa kuri iki cyumweru,
ikipe ya mbere izahabwa amafaranga ibihumbi 300 y' amanyarwanda, iya 2 ihabwe
ibihumbi 200 naho ikipe ya 3 ihabwe ibihumbi 100. Ikipe y' igihugu ya Goal Ball
iza ku mwanya wa 4 muri Afurika,n' wa 30 kw' isi ikaba imaze guserukira u
Rwanda inshuro zigera kuri 2.
Inkuru irambuye mu mashusho: