AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD

Yanditswe Jun, 09 2023 12:06 PM | 55,927 Views



Banki y'Amajyambere y'u Rwanda yagaragarije abadepite ko ikibazo cy’ubushobozi bw’abashoramari b’Ababanyarwanda ari kimwe mu bikomeje gutuma gahunda ya Gira Iwawe igenda biguru ntege.
Ni mu gihe abakozi babarirwa mu bihumbi bine aribo bamaze gusaba inguzanyo yo gutunga inzu ziciriritse binyuze muri iyi gahunda.

Bayigamba Jean Marie vianney umuyobozi w'ikigo cy'ishuri cya GS Mataba mu Karere ka Kamonyi, amaze kumva gahunda ya Gira Iwawe igamije korohereza abafite amafaranga binjiza buri kwezi kubona inzu ziciriritse, yahise ajya ku rubuga rwa Banki y'Amajyambere y’u Rwanda, BRD, yuzuzamo imyirondoro n'ibisabwa ku muntu ukeneye izi nzu. Nyuma yaje kumenyeshwa ko yujuje abisabwa ahita yegera ikigo cy'imari Umwarimu SACCO kimuha inguzanyo yo kugura inzu azishyura mu gihe kirekire.

"Ndi umukozi w'umurezi mpemberwa mu Mwarimu SACCO, njyanayo dosiye bayigaho inzu narayibonye natse miliyoni 12,5, inzu naguze ifite agaciro kamiliyoni 13 nitangiye miliyoni 1 izindi miliyoni 12,5 barazinyishyurira ku nyungu ya 11%, nzishyura mu myaka 12 kandi ni njye wabyisabiye. Ariko no mu myaka 20 byari byemewe"

Hashize igihe abakozi mu bigo bitandukanye basabwa kuzuza impapuro ngo bahabwe izi nzu zihendutse.
Mbere y'icyorezo cya COVID19 bari bamaze kugera mu bihumbi 7 ariko nta n'umwe wigeze ahabwa iyi nzu. BRD yasobanuye ko abo bari basabye mbere hatarajyaho uburyo bw'ikoranabuhanga byataye agaciro, basabwa kongera kuzuza banyuze mu ikoranabuhanga.

Abadepite bagize komisiyo y'ubutaka, ubuhinzi n'ubworozi n'ibidukikije nyuma yo gusuzuma raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta bagaragarije BRD ko gahunda yo kubaka inzu ziciriritse ikomeje kudindira hakaba hari ubutaka buri mu turere twa Gasabo mu Murenge wa Ndera, ndetse na Kicukiro ahazwi nka Busanza na Kanombe butabyazwa umusaruro, basaba iyi banki gukemura inzitizi zose ziri muri iyi gahunda.

Umuyobozi mukuru wa BRD Kampeta Sayinzoga Pichette yavuze ko muri iyi gahunda ibi bibazo byose byitaweho, ariko ngo abashoramari bo mu Rwanda baracyafite imbogamizi z'ubushobozi.

"Urebye na Density twifuza kuri uyu mushinga w'inzu 2000, birasaba abashoramari bavuye hanze. Kubona umushoramari mu Rwanda ushobora kubaka inzu zingana kuriya biragoye. Iyo turebye abashoramari dukorana, abenshi bubaka inzu 30 cyangwa 40. Nta n'umwe ushobora kuza ngo akubwire ati ngiye kubaka inzu 200. Ubwo butaka burahari ariko abashoramari dufite bamaze kugaragaza ibikorwa bifatika ni bake."
Kuri ubu abakozi 4400 nibo bamaze gusaba inguzanyo zo kugura inzu ziciriritse muri gahunda ya Gira Iwawe.
Abashoramari batatu gusa nibo bagannye ibigo by'imari mu kigega cya hatana aho batse inguzanyo yo kubaka inzu 300.

Jean-Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura