AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kubabona mwizihiza imyaka 25 ni icyizere ku baharaniye ko mubaho- Madamu Jeannette Kagame

Yanditswe Nov, 06 2021 17:16 PM | 56,499 Views



Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame avuga ko kuba  abagize imiryango ya AERG na GAERG barashoboye kwirenga,kwiyakira no kubana n'ababiciye imiryango byabaye umuti usharira ariko wavuyemo imbuto zubatse igihugu gikomeye.  

Ibi Madamu wa Perezida wa Repubulika yabivuze kuri uyu wa Gatandatu ubwo hizihizwaga isabukuru y'imyaka 25 y'umuryango AERG n'imyaka 18 y'umuryango GAERG.

Iyi sabukuru yizihijwe hazirikanwa isangamatsiko igira ‘iti''Ishema tuvoma mu kubaho kwacu'' N’isabakuru yitabiriwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame n'abantu mu ngeri zinyuranye.

Abanyamuryango ba AERG na GAERG bavuga ko ari iki ari igihe cyiza cyo gushima nkuko bitangazwa na Gatari Egide, Umuyobozi w'umuryango GAERG.

Yagize ati "Turashimira Leta y'u Rwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame kuko itahwemye kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, Mubyeyi Mukuru,First Lady turabashimira ko muri iyi myaka yose,mwatubereye umubyeyi,mwaduhaye urukundo rutwomora ibikomere,inama zanyu zituma tutigunga nk'abadafite imiryango."

Dr.Vincent Ntaganira umwe mu bashinze umuryango AERG wari ufite imyaka 22 mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse na Ayinkamiye Marie Louise wari ufite imyaka 11  bavuga ko umuryango  AERG  wabafashije komora ibikomere batewe na Jenoside bakongera kugira icyizere cy'ubuzima.

Dr Ntaganira yagize ati "Tumaze kurokoka,ubuzima bwari bushaririye,nta cyizere cyo kubaho twari dufite,amarira yari yose,amaganya yari yose,twashatse icyo twakora kugira ngo dufashe inkotanyi zaturokoye,kwigira, kwishakamo umuti utuma twiga, dukunda ubuzima, duhobera ubuzima, dushinga AERG."

Na ho Ayinkamiye Marie Louise ati "Twarareranye,tugirana inama,bidufasha kutigunga no kutiheba,tubona ko ubuzima bukomeza,ko umuntu atari wenyine,dusangira ubuzima,nahaboneye uburere bwiza,nasanze uburezi buhari,turimo abantu bubaka igihugu,bakora mu nzego zinyuranye,uyu munsi turakomeye,turi kubaka igihugu kdi twavuyemo ababyeyi beza."

Mu ijambo rye Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yavuze ko  mu gihe umuryango  AERG wavukaga u Rwanda rwari amatongo,ibyagezweho bikaba ari ibyo kishimirwa.

Ati "Uyu munsi rero kubabona mwizihiza imyaka 25,ni ishema kuri twese,ni icyizere ku baharaniye ko mubaho,kandi ni icyemeza ko u Rwanda rwiyemeje kubaho ubutazongera kuzima.Nta warokotse Jenoside umenya uko izakorwa, byaratunguranye ni na yo mpamvu guhangana n'ingaruka zayo byasabye ko abantu bishakishamo umuti uwo ari wo wose n' ibisubizo byadufasha guhangana n'ihungabana,guharanira kubaho kandi neza,kurerana muri za famille mwashinze, byabaye umuti urambye w'ibibazo mwari mufite."

Madamu Jeannette Kagame ashima kandi uruhare abagize imiryango  AERG na GAERG bagira mu bikorwa byo kwibuka no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho.

Ati "Gahunda yo kwibuka imiryango yazimye mugira muti''ntukazime,nararokotse''ntawe idakora ku mutima, kuko imiryango yazimye ni ikimenyetso kidasanzwe kigaragaza ubukana Jenoside yakorewe abatutsi yakoranywe. Kwibuka rero ni inshingano zidafite igihe ntarengwa kandi zizahoraho. Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bikomeze bijyane no gufasha urungano rwanyu kumva neza amateka yacu, mufashe ababyiruka gusobanukirwa neza Jenoside yakorewe abatutsi, kuyirwanya no kwimakaza ubunyarwanda kuko ari ryo sano muzi duhuriraho twese. Mujye mwirinda buri wese wabatoza urwango. Kwirenga, kwiyakira no kubana n'ababiciye imiryango byabaye umuti usharira ariko wavuyemo imbuto zubatse igihugu gikomeye. "

Bamwe mu bakurikiraniye hafi ibikorwa by'imiryango AERG na GAERG barimo General James Kabarebe,Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano bashima uburyo bashoboye guhangana n'ibibazo bagiye bahura na byo.

Ati "Mu bibazo byose bagumye ku murongo ukomeye cyane,watanzwe n'igihugu cyacu, n'ubuyobozi  bw'igihugu cyacu, umurongo wo kubaka igihugu kimwe cy'abantu bamwe,babereyeho gukemura ibibazo, ntabwo bigeze baberaho gutera ibibazo. Bagaragaje urwego rushimishije rwo gukunda igihugu.Kubaho kwanyu neza no gukomera  no kugira imbaraga no kubaka iki gihugu, ni cyo cyonyinye cyahesha agaciro abacu bambuwe ubuzima bwabo muri jenoside. Byashimisha kandi inkotanyi zatakaje ubuzima bwazo ziharanira kubarokora."

Mu kwizihiza iyi sabukuru kandi abagize imiryango AERG na GAERG bageneye impano Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse na Madamu we Jeannette Kagame mu rwego rwo kubashimira uruhare bagize mu kubakura  mu icuraburindi bakongera kubona ubuzima.

Bimwe mu byishimirwa byagezweho n'abagize iyi miryango yombi harimo kubyaza umusaruro ubutaka bwa hegitare  zisaga 120 bahawe n'Umukuru w'igihugu,imitungo 1590 yagarujwe abana barokotse bari barabuze,ndetse n'ubushakashatsi bakoze bwagaragaje ko mu Rwanda hari imiryango yazimye mu gihe cya jenoside igera ku 15593 yari igizwe n'abantu 68.871.

 Zimwe mu mbogamizi zigihari harimo ikibazo cy'ihungabana rigenda rifata indi ntera,urubyiruko rudafite akazi n'ababaye muri iyo miryango bagenda batatira igihango.

Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage