AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Kuba u Rwanda ruri muri ECCAS ni amahirwe ku bashoramari-Impuguke

Yanditswe Aug, 03 2020 09:10 AM | 25,336 Views



Impuguke mu bukungu n'ubucuruzi mpuzamahanga ziravuga ko kuba u Rwanda rubarizwa mu muryango uhuza ibihugu byo muri Afurika yo hagati ari amahirwe akomeye ku bashoramari bo mu Rwanda dore ko ubuhahirane hagati y'ibihugu bigize uyu muryango bukiri ku gipimo cya 2% gusa.

Economic Community of Central African States, ECCAS, ni umuryango uhuza ibihugu 11 byo muri Afrika yo hagati birimo n'u Rwanda.

Kubera ibibazo by'amakimbirane n'intambara byakunze kuranga ibihugu biwugize, uyu muryango wakomeje kugenda biguruntege mu cyerekezo cyawo cyo kwishyira ahamwe no koroshya ubuhahirane bituma abaturage b'ibi bihugu batanawumenya ngo bitabire kubyaza umusaruro amahirwe awurimo.

Depite  Munyangeyo Théogène, Perezida wa komisiyo y'ubukungu mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, asanga kuba uyu muryango waraciye mu bihe bigoye bidakuraho akamaro kawo ku gihugu n'abagituye.

Ati “Tuba tuvuga tuti aha ngaha umunyarwanda arahisanga, ikibazo cy'imisoro gisubiwemo muri ibi bihugu, ubuhahirane, ndetse nkatwe tuba dutekereza uyu mushinga wacu wa Rwandair tukagendererana byoroshye. Ni umuryango wigeze kugenda ucika intege ariko ubu aho bigana n'ingufu abanyafurika bamaze kwiyubakamo n'ibibazo by'amakimbirane yari ari mu karere ukabona bigenda biyoyoka, ibyo byose ni byo bizagenda bitwubaka tukabyubakiraho bikagira imbaraga bitanga kuko uko umubare w'abaturage biyongera niko isoko riba ryaguka.”

Kugeza ubu, mu bihugu 11 bigize uyu muryango, sosiyete y’indege  Rwandair  igera mu bihugu 5 ni ukuvuga 45%.

Impuguke mu bukungu, Teddy Kaberuka avuga ko ngo aya ari andi mahirwe akomeye anatuma ishoramari muri ibyo bihugu byiganjemo ibikungahaye ku mutungo kamere rirushaho koroha.

Yagize ati “Ni ibihugu bifite umutungo kamere mwinshi cyane uhereye ku mabuye y'agaciro, ukajya ku mutungo kamere ujyanye n'amashyamba,... Ku buryo nk'igihugu cyiri muri uyu muryango amahirwe ni menshi. Ubwo ni ku ruhande rw'ibyo twavanayo. Ariko hari n'urundi ruhande rw'ibyo twakoherezayo uhuje wenda na politiki yo guteza imbere inganda mu Rwanda ishyizwemo imbaraga tugakora ibintu bihagije tukihaza ariko n'aba twabasagurira kuko ubu turi umuryango umwe.”

Umunyamakuru : Inganda zabo zihagaze zite?

Kaberuka : Inganda zabo zo ntazihari urebye! Kuko ibi bihugu byose uhereye muri Angola, ukajya i Burundi, Cameroon, CAR, Congo zombi, za Guinée Equatorial... Ibihugu byinshi hano ni bya bihugu bifite umuco wo gutumiza ibintu byose hanze ha handi n'umugati uva mu Bufaransa. Iyo ugeze muri ibi bihugu ikintu cya mbere kigutangaza ni ukubona abanyamahanga ari bo bakora n'ubucuruzi bworoshye nka butike (boutique), alimentation ugasanga ni Abarabu, Abahinde, Aba Libanais. Ibyo rero bikwereka ko hari amahirwe menshi y'ubucuruzi ku buryo.

Mu ntego z'umuryango wa ECCAS, harimo guteza imbere kwishyira hamwe kw'ibihugu binyamuryango ndetse no kunoza ubucuruzi n'ubuhahirane, ibintu bikiri ku gipimo cyo hasi, nk’uko byemezwa na François Kanimba, wahoze ari minisitiri w'ubucuruzi n'inganda akaba n'impuguke mu bukungu n'ubucuruzi.

Ati “Muri biriya bihugu turi kuvuga uko ari 11 bigize uyu muryango ho rwose imibare iri hasi cyane. Ubuhahirane hagati yabo mu mwaka wa 2018 nashoboye kubonera statistics burangana na 2%. Ariko nkuko nabivuze ubukungu bwa biriya bihugu bushingiye ku bucukuzi bwa peteroli, amabuye y'agaciro n'ibindi bishingiye ku mutungo kamere. Ariko dutegereje ko hazaba impinduka zikomeye mu myaka iri imbere kuko muri buri gihugu usanga hari ingamba zo gushakisha uburyo ubukungu bwarushaho gushingira ku nzego z'ubukungu nyinshi cyane aho kugira ngo bakomeza gushingira gusa ku rwego rumwe cg ibicuruzwa bikeya.”

Umuryango wa ECCAS cyangwa CEEAC mu rurimi rw'igifaransa ugizwe n’ibihugu 11 birimo Angola, u Burundi, Cameroon, Repubulika ya Centrafrique, Congo Brazzaville, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinée Equatorial, Tchad, Sao Tome & Principe n’u Rwanda rwari rwawikuyemo mu 2007 ariko rukaza kuwugarukamo muri 2016.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize