Yanditswe Dec, 03 2020 12:47 PM | 215,724 Views
Ubwo Umuvunyi Mukuru
mushya, Nirere Madeleine yahererekanyaga ububasha n’uwo asimbuye, Murekezi
Anastase, yatangaje ko imbere y’icyaha ntawushobora kwitwaza ko ari igifi gito
cyangwa kinini, ashimangira ko amategeko nta muntu n’umwe ashobora kwihanganira
igihe yakoze icyaha.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane, ubera ku Cyicaro cy’Urwego rw’Umuvunyi ku Kimihurura, mu Mujyi wa Kigali.
Inyito ibifi binini cyangwa ibifi bito ikunze gukoreshwa abantu bashaka kugaragaza abarya ruswa, kuri Madamu Nirere Madeleine, Umuvunyi Mukuru, yavuze ko abantu bose bangana imbere y’amategeko, aho buri wese wakoze icyaha agomba kugikurikiranwaho.
Ati “Imbere y’icyaha nta gifi kinini kibaho, nta gifi gitoya, umuntu wese ukoze icyaha burya aba yagiye munsi y’itegeko, agomba kwitegura ko agomba kwemera icyaha yakoze akagihanirwa.”
Umuvunyi Mukuru avuga ko umuntu wese w’umunyacyaha aba yacishijwe bugufi. Avuga ko amategeko ahari ahana icyaha cya ruswa asobanutse, aho abaturage basabwa kuyumva no kugaragaza abantu bigwizaho imitungo badashobora gusobanura inkomoko yayo.
Ati “Ruswa kugira ngo iranduke burundu, ni uko umuntu wese agiramo uruhare, umuntu wese akumva ko ruswa ari ikibazo, tukabyiyumvamo, n’umwana akabyumva.”
Yavuze ko umuntu wese akwiye gutinya ruswa akumva gahunda Igihugu kihaye yo kuyiwanya ndetse no kugendera ku mategeko,kuba nta muntu ushobora kwihanganirwa bikaba umuco.
Murekezi Anastase wari umaze imyaka 3 kuri uyu mwamya, we yavuze ko ashimira cyane Perezida Paul Kagame ku mirimo yamushinze cyane cyane mu myaka 3 amaze ayobora Urwego rw’Umuvunyi yizeza ubufatanye umusimbuye cyane cyane bujyanye no kujya inama.
Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo Madamu Nirere Madeleine yarahiriye imbere y’Umukuru w’Igihugu. Perezida Kagame akaba yarasabye inzego zose gukora ibishoboka byose zikongera ingufu mu kurandura ruswa n’akarengane.
Jean-Claude NDAYISHIMYE
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende
2 hours
Soma inkuru
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru