Yanditswe Aug, 05 2017 20:54 PM | 4,272 Views
Komisiyo y'igihugu y'amatora imaze gutangaza ko umukandida w'ishyaka FPR Inkotanyi Nyakubahwa Paul Kagame ariwe wegukanye intsinzi mu matora y'umukuru w'igihugu ku buryo bw'agateganyo ku majwi angana na 98.63%.Iyi komisiyo ikaba ishimira abakandida bose uburyo ndetse nabanyarwanda muri rusange.
Iyi ntsinzi Nyakubahwa Paul Kagame nkuko komisiyo y'igihugu y'amatora yabitangaje ayegukanye ku majwi angana na 98.63% nkuko bitangazwa n'umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'igihugu y'amatora Charles Munyaneza, "Biragaragara neza ukurikije ibyo tubona Nyakubahwa Paul Kagame niwe watorewe n'umubare mureba hariya ungana na 98.63%, bisobanuye ko ariwe watsinze amatora mu buryo bw'agateganyo"
Umukandida wigenga Phillipe Mpayimana afite amajwi angana na 0.73% mu gihe Umukandika w'ishyaka rirengera ibidukikije na Demokarasi Frank Habineza afite 0.47%.
Nyuma yo gutangaza amajwi y'agateganyo
y'abahataniye kuyobora igihugu Perezida wa Komisiyo y'igihugu y'amatora
Prof.Kalisa Mbanda yashimye uruhare abanyarwanda bagize mu gutegura amatora,
ashima kandi uburyo abakandida bitwaye mu gihe biyamamazaga.
Mu banyarwanda bari kuri liste y'itora abangana
na 96.4% nibo bitabiriye amatora, ubwo hatangazwaga amajwi y'agatega
Ku buryo bwa burundu, amajwi y'ibyavuye mu matora azatanga bitarenze iminsi 7 iri imbere, arinabwo hazagaragazwa umubare w'impfabusa wagaragaye muri aya matora y'umukuru w'igihugu.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru