AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Komisiyo y'amatora yatangaje Kagame nk'umukandida watsinze amatora by'agateganyo

Yanditswe Aug, 05 2017 20:54 PM | 4,272 Views



Komisiyo y'igihugu y'amatora imaze gutangaza  ko umukandida w'ishyaka FPR Inkotanyi Nyakubahwa  Paul Kagame ariwe wegukanye intsinzi mu matora y'umukuru w'igihugu ku buryo bw'agateganyo ku majwi angana na 98.63%.Iyi komisiyo ikaba ishimira abakandida bose uburyo ndetse nabanyarwanda muri rusange.

Iyi ntsinzi Nyakubahwa Paul Kagame nkuko komisiyo y'igihugu y'amatora yabitangaje ayegukanye ku majwi angana na 98.63% nkuko bitangazwa n'umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'igihugu y'amatora Charles Munyaneza, "Biragaragara neza ukurikije ibyo tubona Nyakubahwa Paul Kagame niwe watorewe n'umubare mureba hariya ungana na 98.63%, bisobanuye ko ariwe watsinze amatora mu buryo bw'agateganyo"

Umukandida wigenga Phillipe Mpayimana afite amajwi angana na 0.73% mu gihe Umukandika w'ishyaka rirengera ibidukikije na Demokarasi Frank Habineza afite 0.47%.

Nyuma yo gutangaza amajwi y'agateganyo y'abahataniye kuyobora igihugu Perezida wa Komisiyo y'igihugu y'amatora Prof.Kalisa Mbanda yashimye uruhare abanyarwanda bagize mu gutegura amatora, ashima kandi uburyo abakandida bitwaye mu gihe biyamamazaga.

Mu banyarwanda bari kuri liste y'itora abangana na 96.4% nibo bitabiriye amatora, ubwo hatangazwaga amajwi y'agatega

Ku buryo bwa burundu, amajwi y'ibyavuye mu matora azatanga bitarenze iminsi 7 iri imbere, arinabwo hazagaragazwa umubare w'impfabusa wagaragaye muri aya matora y'umukuru w'igihugu.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira