AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Komisiyo y'amatora irasaba abantu bose gukuraho ibirango byo kwamamaza kuwa kane

Yanditswe Aug, 01 2017 18:10 PM | 5,494 Views



Komisiyo y'igihugu y'amatora iributsa abafite ibirango byamamaza ndetse n'abakoresha ikoranabuhanga mu kwamamaza ko bigomba kuba byavuyeho tariki ya 3 kanama saa kumi n'ebyiri za mu gitondo. Gusa hari bamwe mu bafite ibyo birango bavuga ko batari bazi igihe bazahagarikira kubikoresha.

Hirya no hino mu gihugu haba ku binyabiziga, ku mihanda, ku nkuta z'inzu, uhasanga ibirango bigizwe n'amabendera, ibitambaro, imyambaro, amafoto, amarangi n'imitako byamamaza abakandida ku mwanya w'umukuru w'igihugu.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga n'imbuga z'ibitangazamakuru zifashisha murandasi bavuga ko hari amabwiriza ya komisiyo y'igihugu y'amatora bagejejweho ajyanye no guhagarika ibirango byamamaza abakandida perezida.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y'igihugu y'amatora Charles Munyaneza asaba ko ibirango byamamaza bigomba kuvanwaho ku itariki ya 3 mbere ya saa kumi n'ebyiru z'igitondo, ibyo bikanubahirizwa ku biyamamaza hakoreshejwe murandasi. Yagize ati,''Kwiyamamaza bigomba guhagarara saa kumi n'ebyiri za mu gitongo ku itariki 3 z'ukwezi kwa 8. Ubwo rero ni ibikorwa byose byo kwiyamamaza, haba gukoresha inama cyangwa amateraniro abakandida bakora, byaba ibyamamaza abakandida bimanitse hirya no hino bigomba kumanurwa kuri ayo masaha. Ndetse no kwamamaza hakoreshejwe ikoranabuhanga nabyo turasaba ababikoresha ko byakubahirizwa.''

Komisiyo y'igihugu y'amatora ivuga ko kwamamaza mu mahanga byo bigomba guhagarara umunsi umwe mbere y'uko mu Rwanda bihagarara. Yongeraho ko nta bakandida bagiye kwiyamamaza mu mahanga. Ikindi iyo komisiyo isaba abaturage ni uko nta we ugomba kuzajya gutora yambaye umwenda uranga umutwe wa politiki cyangwa afite ibirango byamamaza umukandida runaka



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama