AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa muntu yavuze ko Rusesabagina ameze neza

Yanditswe Jun, 11 2021 18:52 PM | 90,290 Views



Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa muntu iratangaza ko Paul Rusesabagina ameze neza ko kandi uburenganzira bwe bwose uko bwakabaye bwubahirizwa, bitandukanye n'ibyo umuryango we umaze iminsi ukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga no muri bimwe mu bitangazamakuru byo mu mahanga.

Mu ntangiriro z'iki cyumweru nibwo bamwe mu bana ba Paul Rusesabagina bumvikanye banagaragara ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, bavuga ko se yababwiye gusakuza ngo kuko hari uburenganzira bwe butubahirizwa aho afungiye muri gereza ya Nyarugegenge.

Umwe mu bana bwe yagize ati “Yaduhamagaye tariki 6 Kanama uyu mwaka nkuko bisanzwe iteka. Araduhamagara aratubwira ati noneho musakuze bambwiye ejo hashize ko kuva uyu munsi batazongera kumpa ibyo kurya ndetse ko n'amazi bajyaga bampa nayo ntazongera kuyabona n'imiti, ndetse no kuba mbahamagaye bitazongera ubu ari ubwa nyuma.”

Ibi byahagurukije komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu kuri uyu wa kane, itsinda ryayo ryekeza kuri gereza ya Nyarugenge rijyanywe no kugenzura ukuri ku bivugwa n'umuryango wa Paul Rusesabagina.

Perezida w'iyo komisiyo Mukasine Marie Claire, nawe wari uri muri iryo tsinda avuga ko mu biganiro bagiranye na Rusesabagina nta wundi muntu uhari, we ubwe yahamije ko nta kibazo cy'ubuzima afite.

Komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu ivuga ko Rusesabagina yayibwiye ko abonana na muganga ndetse akaba akorerwa ibizamini by'ubuzima kabiri ku munsi, kandi ko iyo akeneye muganga w'inzobere amubona kimwe n'imiti, ibintu bivuguruza ibyatangajwe n'umuryango we.

Yavuze ko Rusesabagina kandi ngo yabwiye komisiyo ko abona amafunguro ariko nanone agaragaza icyifuzo cy'uko gereza yajya imwishyurira icyiguzi cy'amafunguro yihariye afata.

Icyo cyifuzo cye komisiyo yakigejeje ku buyobozi bwa gereza ariko bugitera utwatsi ngo kuko kidakurikije amategeko, kuko ngo imfungwa cyangwa umugororwa ari we wiyishyurira.

Ubuyobozi bwa gereza buvuga ko hari uburyo bwa mobile money bukoreshwa mu koherereza imfungwa cyangwa umugororwa amafaranga yo kwifashisha mu gihe akeneye ibirenze ibyo yemererwa n'amategeko.

Uretse komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu department y'ububanyi n'amahanga ya Amerika nayo iherutse gutangaza ko nta kibazo Rusesabagina afite.

Mu itangazo umuvugizi wayo yashyize ahagaragara muri iki cyumweru yagize ati “Ambasade yacu i Kigali yavuganye n'abayobozi b'u Rwanda, abadipolomate b'Ububiligi ndetse n'umunyamategeko wa Rusesabagina, bose bemeza ko Rusesabagina abona amafunguro, amazi kimwe n'ubuvuzi.”

Tariki 31 Kanama 2020 nibwo ubutabera bw'u Rwanda bwataye muri yombi Paul Rusesabagina bumukurikiranyeho ibyaha icyenda byose bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba, byakozwe n'umutwe wa MRCD/FLN yari abereye umuyobozi.

Divin Uwayo




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura