Leta yashimiwe ibyo yakoze mu guteza imbere iyubahirirzwa ry'uburenganzira bwa muntu

AGEZWEHO

  • Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara – Soma inkuru...

Leta yashimiwe ibyo yakoze mu guteza imbere iyubahirirzwa ry'uburenganzira bwa muntu

Yanditswe Dec, 10 2021 18:02 PM | 50,410 Views



Ihuriro ry'imiryango itari iya leta risanga hakwiye kongerwa imbaraga mu bikorwa byo kurushaho guteza imbere iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu, Komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu yo ikaba ishima ibyo leta yakoze nubwo yemera ko hari ibikwiye kwibandwaho. 

Uburenganzira bwo gukora, kugera ku buvuzi byoroshye ndetse no kwiga ku bakiri mu mashuri, ni bimwe mu byo ihuriro ry'imiryango itari iya leta igaragaza nk'ibyahungabanyijwe cyane n'ingamba zashyizweho hirindwa icyorezo cya Covid19.

Ibyakozwe na leta bishimwa cyane na Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu, gusa Mukasine Marie Claire uyobora iyi komisiyo na we yemeza koko muri uru rugamba rwo guhangana n'ingaruka z'iki cyorezo hari icyakorwa. 

Iyi komisiyo kandi ishima uburyo mu bihe by'icyorezo leta yitaye kuri ba nyakabyizi bahabwa ibyo kurya, ndetse serivisi z'ubuvuzi n'ubuhinzi ntizahungabana cyane.

Fode Ndiaye ukuri amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, ashima ibyo guverinoma yakoze mu guteza imbere iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu, by'umwihariko mu bihe bya Coronavirus yitaye ku kubahiriza uburenganzira ku kubona ubuvuzi ku baturage.

Kuganira ku byakozwe mu iterambere ry'iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu muri ibi bihe isi igihanganye n'icyorezo cya Covid19, bikaba biri guhuzwa no  kwizihiza isabukuru y’imyaka 73 y'umunsi mpuzahamahanga w'uburengaznira bwa muntu wizihizwa buri mwaka.


Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw

Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara

GAERG yagaragaje ko abanyamakuru ari abantu b’ingenzi bafasha mu guhanga n

U Rwanda rwashimye umubano warwo n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi

Perezida Kagame yasabye abakora mu butabera kutarebera akarengane

Amb Peter Vrooman yasezeye kuri Perezida Kagame