Yanditswe Jul, 02 2019 10:51 AM | 23,077 Views
Abaturage bo mu Mudugudu wa Kigende mu Karere ka Kirehe batangiye gukusanya umusanzu umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza wa 2020-2021, nyuma y'aho muri Werurwe uyu mwaka barangije gutanga uwa 2019-2020.
Kuva muri 2013, Umudugudu wa Kigende uhora uza ku isonga mu kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
Tuyisenge Valens ni Umukuru w'Umudugudu wa Kigende ayobora ingo 106 avuga ko zose zamaze gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza 2019-2020, ni igikorwa barangije mu kwezi kwa gatatu, ukwa kane bahise batangira gukusanya umusanzu w’undi mwaka 2020-2021.
Avuga ko ibanga bakoresha ari ukwibumbira mu matsinda cyangwa se ibimina, aho ubwizigame bwa buri kwezi ari amafaranga kuva kuri 700 kuzamura .
Aba baturage b’ uyu mudugudu bafatanyije n’ abandi batuye Akagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigarama banamaze no kwiyuzuriza ivuriro ry'ibanze rya Cyanya rifite agaciro ka miliyoni hafi 40 bakusanyije ndetse n'umuganda w'amaboko.
Kuba abaturage bashyira hamwe bakishakamo ibisubizo, Umuyobozi w'akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard asanga ari intambwe idasubira inyuma mu rugamba rwo kwibohora.
Mu mihigo y'Akarere ka Kirehe 2018 2019, harimo Ibikorwa 14 abaturage bikoreye binyuze mu muganda ndetse n’imisanzu.Uretse poste de santé eshatu, mu bindi bikorwa harimo n ibyumba 5 by'amashuri n'ibiro 2 by'utugari.
Akimana Latifat
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
38 minutes
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru