AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Kigali: Polisi yerekanye ukekwaho gukora ubwicanyi ndengakamere

Yanditswe Feb, 05 2023 13:04 PM | 10,032 Views



Polisi y’u Rwanda yerekanye umugabo w’imyaka 34 Hafashimana Usto ukekwaho ibyaha by’ubwicanyi ndengakamere aho yari amaze kwica abaturage 4 abaciye imitwe abandi babiri arabakomeretsa, umwe amukuramo ijisho undi amuca ukuboka.

Uyu mugabo w’imyaka 34 witwa Hafashimana Usto uzwi ku izina rya Yussuf avuka mu Karere ka Ngororero Umurenge wa Ngororero mu Kagali ka Kanseke akekwaho ibyaha by’ubwicanyi bukabije. Yatawe muri yombi amaze kwica abaturage 4 mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali abaciye imitwe abandi babiri arabakomeretsa ku buryo bukomeye.

Bamwe mubo yakomerekeje n’imiryango y’abo yiciye ababo bavuga ko yazaga mu masaha y’ijoro afite umuhoro akabatema.

Uyu mugabo Hafashimana Usto wiyita Yussuf uri mu maboko ya Polisi yiyemerera ko yishe aba baturage kuko yabifatanyaga n’ubujura.

Iperereza rya Polisi y’u Rwanda rigaragaza ko uyu Hafashimana Usto akekwaho ibyaha by’ubwicanyi bukabije taliki ya 27 Ukuboza 2022 yabanje kwica uwitwa Matayo amuciye umutwe, igihimba akijugunya mu Murenge wa Kigarama, Akagali ka Rwampara mu Karere ka Kicukiro.

Nyuma y’iminsi 3 taliki 30 Ukuboza yatemye Hagenimana Vedaste w’imyaka 22 na Nzabagerageza Filimine w’imyaka 23 umwe amukuramo ijisho undi amuca akabuko.

Nyuma y’ibyumweru 2 tariki ya 25 Mutarama 2023 hishwe uwitwa Gafaranga Vedaste nawe wari umuzamu, uwamwishe ntiyamenyekana.

Hashize iminsi 3 gusa tariki ya 18 Mutarama 2023 hishwe Niyonsenga Gideon w’imyaka 21 wakoraga akazi k’ubuzamu mu murenge wa Rusororo, Akagali ka Nyagahinga, Umudugudu wa Kigarama nawe abamwishe ntibamenyekanye.

Tariki ya 30 Mutarama 2023 ninabwo hamenyekanye urupfu rwa Nshimiyimana Leonce nawe wakoraga akazi k’ubuzamu mu Murenge wa Rusororo Akagali ka Nyagahinga, Umudugudu wa Kigarama bamukase umutwe ndetse abamwishe ntibamenyekana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ry’imfu za hato na hato zari zatangiye kugaragara hirya no hino mu Mujyi wa Kigali n’I Burasirazuba.

Uyu mugabo ukurikiranweho ibi byaha by’ubwicanyi bukabije akimara gutabwa muri yombi yagiye kwerekana imitwe y’abo yishe basanga yarayijugunye muri za Ruhurura z'isuku, muri Nyabarongo n’ahandi hagaragara ibiziba.

Kuri ubu afungiwe kuri station ya Polisi ya Remera mu gihe hagikusanywa ibimenyetso ngo ashyikirizwe ubutabera.

Uyu mugabo yinjiye mu mujyi wa Kigali 2008 atangira ibikorwa by’ubujura muri 2012. Yaje gufungwa muri 2015 kugeza 2017 kubera ibyaha by’ubujura.

Uyu ukekwaho gukora ubu bwicanyi avuga ko byari umugambi we ajyanisha no kwiba aho yemera ko yacungaga ahari abazamu basinziriye akabaca imitwe akikomereza. Avuga ko yarafite umugambi wo kwica abagera kuri 40 ariko akaba atawe muriyombi ataragezaho.

Uyu mugabo avuka mu Karere ka Ngororero akaba yari acumbitse mu Murenge wa Nyamirambo. Avuga ko abo yicaga yahengeraga basiziriye akabatema yifashishije umuhoro.

Bamwe mu barokotse ubu bwicanyi bavuga ko yabatemye baryamye ntibamenya uwo ariwe kuko yahitaga yiruka.


Jean-Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura