AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

Kigali: Hari abo ijoro ribera amanywa kubera imirimo yabo

Yanditswe Nov, 16 2023 19:53 PM | 43,953 Views



Mu rwego rwo gufasha abatuye Umujyi wa Kigali, abahagenda n’abahakorera kunoza akazi ndetse no kubona amafunguro, hari abarara bakora kugeza mu rucyerera kugirango ibyo bigerweho.

Mu gicuku mu murwa Mukuru w’u Rwanda Kigali.

Umujyi uratuje, nta rujya n’uruza rugaragara ahantu hatandukanye ndetse n'imirimo hafi ya hose iba yahagaze. Benshi mu batuye uyu mujyi baryamye, mbese bashyizweyo.

Ku rundi ruhande ariko, hari abitandukanyije n’igitotsi ku bwo kurangamira imibereho ya bo n’iyabandi.

Saa munani z’ijoro ubwo twageraga ku Isoko rya Nyarugenge twasanze abakarani bafite umwete ku murimo barimo gupakurura ibicuruzwa mu makamyo babijyana mu bubiko. Uvuye aho twakomereje mu binamba bitandukanye byoza imodoka naho uhasanga akazi karimbanyije.

Dore uko bamwe muri bo batubwiye:

"Akazi k’ikinamba njye ntacyo kantwaye kuko nkoze imyaka 23, nkatangira saa kumi n'ebyeri z’umugorona nkasoza saa mbiri za mugitondo. Naje ndi umusore ubu mfite umuryango w’abana batanu n’umugore, rwose karantunze nta kibazo. Iyi modoka nyogereza 3000Frw."

Mu mirimo bakora isaba ingufu, abakarani bagaragaza ko amafaranga bahabwa mu guterura imizigo atajyanye n’igiciro kiri isoko bakavuga ko baramutse bongejwe byaba byiza kurushaho.

Mu mirimo irara ikorwa mu Mujyi wa Kigali harimo n'iyo gutunganya ibikomoka ku matungo kugirango za Resitora n’amahoteri bibone ibyo gukoresha mu gutegura amafunguro mu munsi ukurikiyeho.

Ubwo twasuraga ibagiro rya Nyabugogo, hari saa cyenda zo mu rukerera, twasanze barimbanyije imirimo yo kubaga no gutunganya inyama.

Batubwiye ko saa munani z'ijoro aribwo batangira imirimo yo kubaga. Bashobora kubaga hagati y'inka 150 na 200 hanyuma bakazishyira mu byuma bikonjesha zikamaramo amasaha 24 zikabona kujya ku isoko.

Muri uwo mwanya baba bafite akazi ko gukuramo izaraye ndetse no gushyiramo izimaze kubagwa.

Isoko rya Nyabugogo kwa Mutangana ni ikimenyabose mu bucuruzi bw’imboga n’imbuto, umwihariko w’imirimo y’ubucuruzi ihakorerwa nuko usanga yiganjemo igitsinagore kurusha abagabo.

Twahageze mu masaha ya saa kumi za mugitondo, kuri bo byari nko ku manya.

Bamwe mu bacuruzi twaganiriye batubwiye ko mu gihe saa mbiri za mu gitondo aribwo benshi baza kurema isoko, bo baba batashye akazi kabo bakarangije.

Umurwa mukuru w’u Rwanda Kigali utuwe n’abagera kuri miliyoni 1,745,555 bingana na 13,2% by’Abanyarwanda bose. Uyu mubare wiyongeraho abahagenda n’abahakorera imirimo itandukanye bakora bataha mu nkengero z’Umujyi. Mu rwego rwo kutanga serivisi ku batuye n’abagenda mu mujyi, hari abakora mu gihe abandi baryamye kugira ngo ubuzima burusheho kugenda neza.


Silas Nshimiyimana




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF