AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kigali: Baritwaza ko bakingiwe ntibubahirize amabwiriza yo kwirinda COVID19

Yanditswe Sep, 19 2021 06:24 AM | 129,450 Views



Hamwe mu hahurira abantu benshi mu Mujyi wa Kigali hakomeje kugaragara abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid19 bitwaje ko bakingiwe. Gusa hari n'abagaragaza ko badashobora guteshuka ku ngamba zo kwirinda.

Nko mu nyubako nini z'ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali, mu masoko na za gare, usanga hari gahunda zo gukaraba intoki n'amazi meza n'isabune ndetse kwambara agapfukamunwa neza ku bagana izi nyubako biba ari ihame. Ibi byose bikaba bigamije kwirinda icyorezo cya Covid-19 n'ubwo baba bazi neza ko bakingiwe.

Dusabe Beatrice ukorera mu Mujyi wa Kigali yagize ati "Nyine abantu bose bashishikarizwa gukaraba amazi meza n'isabune nyine bakumva ko birinze kwambara agapfukamunwa neza, gusiga intera hagati ya mugenzi wawe n'undi kuko bigerageza kurwanya Covid-19. Wenda urukingo ntabwo umuntu yavuga ko rwabuza umuntu gukomeza kwirinda covid kuko mu gihe igihari ari nyinshi tugomba kwirinda, twaranikingije tukambara agapfukamunwa neza tukanakaraba mu ntoki neza n'isabune."

Umurerwa Beata ucururuza muri Nyabugogo ati "Mu gitondo iyo tugeze hano dushyira abantu kuri gahunda tukareba umuntu ugomba gukora n'utakoze yaba yibeshye yaje gukora tukamubwira agasubirayo noneho hagakora uwagombaga gukora.

Gusa, iyo winjiye muri izo nyubako nini zihuriramo abantu benshi no mu masoko ukahamara umwana ntutinda kubona ko hari abatangira kudohoka ku ngamba zo kwirinda Covid-19, agapfukamunwa kaba kamaze kuva ku munwa kandi bamwe bakabikora bari mu dutsiko twaho bakorera. 

Nko mu isoko ryo mu Nkundamahoro muri Nyabugogo abacuruzi baba bakoze ari 50% ariko hakaba ubwo ubona abantu birunze hamwe mu gihe babonye imari. 

Umucuruzi twahasanze avuga impamvu ibitera. Ati "Ni akaba gaciyemo ni kwa kundi imari iba ije nyine umuntu akaza kureba imari ije, ni amashaza yari yabuze, ubwo rero buri wese aba arimo kureba ati urampa urampa ni ibyari bitunguranye ariko ntabwo tujya dukora ikivunge.Twebwe abenshi bamaze gukingirwa kuko twebwe nka 3/4 usanga bamaze gukingirwa, kuko urumva iyo umuntu yakingiwe aba afite icyizere avuga ati ntabwo nakwandura."

Uku kudohoka bitewe n'icyizere cyo kuba barakingiwe gutanga akazi gatoroshye ku rubyiruko rw'abakorerabushake.

Byishimo Janvier ati "Ni ukuvuga twe nk'abakorerabushake akazi gasa nk'akiyongereye kuko abaturage aho batangiriye gukingirwa babaye nk'abirara bisaba imbaraga zo kubageraho kenshi gashoboka tukabibutsa ko covid ntaho yagiye ko ingamba ari za zindi zo kwirinda tukanibutsa ko gukingirwa covid-19 bidakuraho ko yakwandura, ubwo rero urugamba turacyaruriho rwo kwigisha kubibutsa kuko hari abo ubwira gukaraba bati twarakingiwe, kwambara agapfukamunwa bati twarakingiwe ubwo rero twe dusigaranye urugamba rwo kubigisha ko kuba barakingiwe bidakuraho ko wakwandura covid kandi tukabibutsa ko covid ihari ntaho yagiye. 

Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi JMV avuga ko ingamba zo kwirinda covid-19 zikwiye kubahirizwa uko zakabaye.

Ati "Tuributsa abaturage bafashe inkingo ko kwikingiza bitavanaho kwirinda ndetse n'aba bazaga kureba imipira kumva ko yikingije yibagirwa ibindi byose bisabwa ari byo kwambara agapfukamunwa, gukaraba no guhana intera ugasanga babivanyeho kandi bigomba gukomeza kubera ko kwikingiza ntibivanaho kuba wakwandura cyangwa ukanduza abandi nubwo wenda bitakuzahaza. Turasaba abaturage gukomeza kwirinda nk'uko bari basanzwe birinda bambara agapfukamunwa neza gapfuka amazuru n'umunwa ndetse no mu mihango y'ubukwe, imihango ihuza abantu benshi yagiye yemerwa abantu bakazirikana guhana intera nk'uko byateganyijwe bakirinda ibintu byo gusabana cyane bitwaje ko bikingije, kuko intero isigaye ari imwe ngo njye narikingije nta kibazo ariko turasaba abantu kugirango bakomeze kwirinda."

Imibare ya Minisieri y’Ubuzima igaragaza ko abantu barenga miliyoni 1 n'ibihumbi 830 bamaze kubona doze ya mbere y'urukingo, mu gihe abamaze guhabwa doze 2 bo barenga miliyoni 1 n'ibihumbi 315.

 KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage